BISESERO BY Johnson MUCYO (Official Audio)

Описание к видео BISESERO BY Johnson MUCYO (Official Audio)

Muraho neza?
Iyi ndirimbo nise Bisesero. Aha ndavugamo ubuzima Abatutsi baho ndetse n'abari bahahungiye babayemo, kimwe n'abari bahungiye mu rusengero rwo Kuringoma nyuma bakicwa urubozo.

Ndavuga kandi n'abari bahungiye mu rusengero rwa Murambi uburyo babatemaga babaca amaguru abishi bakababwira ngo Inkotanyi niziza zizabavuza!

Aha nsubiye mu Bisesero ndibutsa ko umunsi umwe mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa abagore n'abakobwa, kimwe n'abana, batondeshejwe umurongo bakababwira ngo bahagarare babice neza ngo nibiruka barabica nabi! Babakatishije ibyuma bya Sikateri imirambo bayihindura iteme bayambukiraho!

Ntabwo kandi nakibagirwa kubibutsa ubutwali bwaranze abanyabisesero kuko n'ubwo hasigaye ingerere bari babanje kwirwanaho! Ubutwali bwa bo ntituzabutezukaho!

Комментарии

Информация по комментариям в разработке