Mibirizi YAFUNGIWE mu mazi muri Gereza ya Gitarama||Ubuhamya bw'ibyo yaciyemo muri Jenoside

Описание к видео Mibirizi YAFUNGIWE mu mazi muri Gereza ya Gitarama||Ubuhamya bw'ibyo yaciyemo muri Jenoside

Munyanshoza Dieudonné, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wanafashe iya mbere mu kuririmba indirimbo zomora ibikomere abarokotse ubu bwicanyi bwahitanye abasaga miliyoni.

Munyanshoza benshi bamuzi nka Mibirizi kubera indirimbo yo kwibuka yaririmbiye Mibirizi agace yavukiyemo kuwa 25 Nzeri 1975, ahitwa i Kimbogo ahahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba.

Umuryango we na benshi mu bavandimwe be biciwe muri Jenoside yabereye ku musozi wa Mibirizi ahaguye abatutsi babarirwa mu bihumbi. Icyo gihe, we yari ku rugamba rwo guhagarika ubu bwicanyi mu gisirikare cy’Inkotanyi.

Yavuye i Mibirizi mu 1991, icyo gihe ni nabwo yafungiwe muri Gereza ya Gitarama mu gihe cy’amezi atandatu ashinjwa kuba icyitso cy’inkotanyi. Yafunzwe afite imyaka 16, akirekurwa yahise ajya mu gisirikare.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке