KIBEHO: Ibibazo biremereye Umuti usharira?

Описание к видео KIBEHO: Ibibazo biremereye Umuti usharira?

KIBEHO: IKIBAZO KIREMEREYE N’UMUTI USHARIRIYE
#kinyarwanda ; #isimbitv ; #eucaristia #marie ;#notredame
« Isi imeze nabi. Ibyo rero nababwiye byose ni umuti ushobora kuyikiza. » (binyujijwe kuri Nataliya ku wa 29/10/1983).
Bikira Mariya ntagaragaza ibibazo gusa rero atanga n’umuti wabyo.
A. Tugendeye ku ngingo 10 z’ubutumwa zagaragaye mu Itangazo ryemeza Amabonekerwa ya kibeho ku wa 29/06/2029 twagerageje gushushanya imiterere y’ibibazo Nyina wa Jambo agaragaza n’umuti atanga.
B. Byongeye ku bashinzwe ikenurabushyo, turerekana neza, uko mu bibazo byagaragajwe, havanwamo icyerekezo kiyobora igenamigambi ry’ikenurabushyo.
Icyo cyerekezo kigizwe n’ibi bimenyetso bine:
1. Abakristu bashyira imbere iby’ingoma y’ijuru;
2. Ukwemera kwiyongera;
3. Kiliziya ibengerana ikuzo;
4. Isi irushaho kuba nziza
C. Hakorwa iki (Mission): k:witoza no kwigisha inzira ya Kibeho bitwinjiza mu mubano ukomeye n’Imana, kandi dufashijwe n’umubyeyi wayo.
Iyo nzira ni iyi
Inzira ya Kibeho ni wo muti wakiza isi kandi watugeza mu cyerekezo cyacu:
Inzira yo Kwitagatifuza ya Kibeho ni uguhitamo kuba umwana wa Nyina wa Jambo uyoborwa na We mu butumwa yageneye isi yose, burimo
(1) gusenga ubutitsa nta buryarya, dutega amatwi Jambo;
(2) kunoza ubumwe na Kristu n’ ingendo ye twibabaza, twihana kandi twigomwa ngo Kristu atwigaragarizemo byuzuye;
(3) kwakira no gutura ububabare bwose duhura na bwo twishimye, mu nyungu y’ikirenga y’ingoma y’ijuru.
D. Ni urugendo ruzahera ku kuba umuhamagarwa, bikatugeza ku kuba inkingi za Kiliziya.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке