Kizito Mihigo - IGISOBANURO CY'URUPFU - Requiem réconciliateur

Описание к видео Kizito Mihigo - IGISOBANURO CY'URUPFU - Requiem réconciliateur

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2014, urubuga rw’umuhanzi w’indirimbo Kizito Mihigo (www.kizitomihigo.com), rwashyize ahagaragara indirimbo yitwa IGISOBANURO CY’URUPFU.

Nk’uko uyu muhanzi yari yabitangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru , ku mbuga nkoranyambaga iyi ndirimbo yagaragaye iri kumwe n’inyandiko yitwa “IGISOBANURO CY’AKABABARO. “

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya “classique” itanga ubutumwa bwiganjemo ukwemera kwa gikristu, ibaye igihangano cya 9 mu bihangano uyu muhanzi yahimbye akomoza kuri Jenoside. Ku nkuta za Facebook z’uyu muririmbyi, haragaragaraho inyandiko igira iti:

“Bavandimwe, uyu wa gatatu w’ivu ndetse n’igisibo dutangiye bizaduhe kugira icyunamo cyiza. Ngiyo indirimbo IGISOBANURO CY’URUPFU nateguriye abakunzi b’ibihangano byanjye kugira ngo tubashe guhuza igisibo cya Gikristu twatangiye none, n’icyunamo turiho twinjiramo buhoro buhoro nk’abanyarwanda. Nitubasha guhuza akababaro ka Kristu wadupfiriye akazuka n’akababaro k’abanyarwanda, tuzagira icyunamo cyiza.

Icyunamo cyiza, ni icyunamo kimurikiwe n’ukwizera. Nk’uko nabibasabye mu minsi ishize ariko, mbere yo kumva indirimbo IGISOBANURO CY’URUPFU, nimunyemerere mubanze musome iyi nyandiko nise: “IGISOBANURO CY’AKABABARO”. Ni akabaruwa k’Urukundo gakubiyemo Ukwemera n’Imyumvire byanjye, ku bijyanye n’akababaro cyangwa ibigeragezo duhura nabyo mu buzima bwacu hano ku isi. Iyi nyandiko “IGISOBANURO CY’AKABABARO” kandi, hamwe n’iyitwa “ICYAHA N’IMBABAZI Z’IMANA” nabagejejeho mu minsi ishize, ni uburyo bwo kubasogongeza ku gitabo kinini ndiho mbategurira kitwa ” KWEMERA IMANA NYUMA YA JENOSIDE.”

IGISOBANURO CY’AKABABARO

Mbere na mbere, nihasingizwe Yezu Kristu waje kuducungura akoresheje umusaraba we. Amahoro n’Inema bye nibidusesekaremo.

Akababaro ni ikintu kiba kuri buri wese, ariko akenshi ntitwumva akamaro kacyo. Gusobanukirwa akamaro k’akababaro birenze ubwenge bwa benshi, niyo mpamvu akenshi biturenga tukarira. Amarira ni ikimenyetso cyo kugirwaho ingaruka n’ibintu (bibi cyangwa byiza) umuntu adafitiye ububasha n’igisobanuro.

Iyo umuntu yibajije ibibazo bifite ireme, asanga akababaro ari ikintu kigoye kucyumva, ariko umuntu utekereza

Mutagatifu Pawulo rero, ibyishimo bye ntiyabivanye mu kababaro ubwako, ahubwo yabivanye mu GISOBANURO cy’akababaro. Igisobanuro cy’akababaro, twagihawe na Yezu watubambiwe, akadupfira, maze AKAZUKA.

Mu gihe imico mvamadini imwe n’imwe ishaka kugaragaza ko ukubaho ari ikintu cyatugwiririye ndetse tudakwiye kwishimira kuko kirimo akababaro, ubukristu bwo bugaragaza ko UKUBAHO ari ikintu cyiza kandi dukwiye kwishimira, kuko kiduha umunezero wo kwitwa abana b’Imana.

Imana ni nziza, Umuntu ni mwiza, ibiremwa byose ni byiza. Niba umuntu ababara, si Imana ibimutera, ahubwo nuko muntu atabasha gukora icyiza gusa. Akababaro ariko ntigaterwa n’ikibi gusa, ahubwo gashobora no guterwa no kwirinda gukora ikibi, duharanira ikiza.

Naho ya myumvire y’abantu bavuga ko akababaro cyangwa ibyago ari igihano Imana igenera abanyamakosa cyangwa abanyabyaha, ntabwo ari imyumvire ya Gikristu. Mu ivanjiri ya Yohani (9 :3), abayahudi babajije Yezu bati : « Uyu muntu ko yavukanye ubumuga bwo kutabona, byaba ari ukubera ibyaha bye, cyangwa ni ukubera ibyaha by’ababyeyi be ? » Yezu ati : « Ntabwo ari ukubera ibyaha bye, nta n’ubwo ari ukubera ibyaha by’ababyeyi be…. ».

No mu isezerano rya kera, umuntu witwa Yobu (Job), yababaye atarakoze icyaha, ariko byatumye Imana imugaragarizamo ukuri n’ubutabera.

Imana nayo yemeye ko ababara, bitari igihano, ahubwo kugira ngo icyo cyiza kimurimo kirusheho kugaragara. Ububabare bwa Yobu bwabaye nka wa mwijima utuma tumenya ibyiza by’urumuri. Ububabare bwa Yobu kandi, bwacaga amarenga y’ububabare bwa Kristu, we mucunguzi, We shusho nyakuri y’ubutabera n’Urukundo by’Imana.

Igisobanuro nyacyo cy’ububabare, tukibona iyo turangamiye umusaraba n’izuka bya Yezu Kristu wapfuye akazuka, kugira ngo DUKIRE. Hariya niho hagaragariye ubutagereranywa bw’URUKUNDO rw’IMANA.

Nuko rero tujye tuvuga nka Mutagatifu Pawulo, tuti : « Mu mubiri wanjye, ndiho nduzuza ibibura mu bubabare Kristu afite mu mubiri we, ariwo Kiriziya » (Abanyakorinti, 1, 24)
Bavandimwe, akababaro kacu kajye kaba ako kudufasha kuvuka mu isi nshya.
« Imana yakunze abantu, ku buryo yatanze umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwemera wese atazarimbuka, ahubwo azagire ubugingo bw’iteka » (Yohani 3,16)
Mu yandi magambo, umuntu arimbuka iyo yibujije amahirwe yo kuronka ubugingo bw’iteka.

Mu mbaraga yagaragaje mu kwihanganira akababaro ke ku musaraba, kugeza ubwo awupfiriyeho maze akazuka, Yezu Kristu yasenye icyaha. Mu buzima bwacu na roho zacu, mu mibanire y’abantu n’Imana, Kristu yatsinze ikibi, agisimbuza icyiza kitarutwa.

Nasingizwe !

Iyo kwibuka bihuriranye n’igisibo, ngira icyunamo cyiza. »

Kizito Mihigo:
http://www.kizitomihigo.com

Комментарии

Информация по комментариям в разработке