Logo video2dn
  • Сохранить видео с ютуба
  • Категории
    • Музыка
    • Кино и Анимация
    • Автомобили
    • Животные
    • Спорт
    • Путешествия
    • Игры
    • Люди и Блоги
    • Юмор
    • Развлечения
    • Новости и Политика
    • Howto и Стиль
    • Diy своими руками
    • Образование
    • Наука и Технологии
    • Некоммерческие Организации
  • О сайте

Скачать или смотреть UBURYARYA BWA BAKAME Ku ry'amazi y'inyamaswa zo mwishyamba

  • Paradis Edits
  • 2024-09-23
  • 7020
UBURYARYA BWA BAKAME Ku ry'amazi y'inyamaswa zo mwishyamba
#bakame #uburyaryabwabakame #nyaxocommedy #regis #killaman #myheart #imigani #kibonke
  • ok logo

Скачать UBURYARYA BWA BAKAME Ku ry'amazi y'inyamaswa zo mwishyamba бесплатно в качестве 4к (2к / 1080p)

У нас вы можете скачать бесплатно UBURYARYA BWA BAKAME Ku ry'amazi y'inyamaswa zo mwishyamba или посмотреть видео с ютуба в максимальном доступном качестве.

Для скачивания выберите вариант из формы ниже:

  • Информация по загрузке:

Cкачать музыку UBURYARYA BWA BAKAME Ku ry'amazi y'inyamaswa zo mwishyamba бесплатно в формате MP3:

Если иконки загрузки не отобразились, ПОЖАЛУЙСТА, НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если у вас возникли трудности с загрузкой, пожалуйста, свяжитесь с нами по контактам, указанным в нижней части страницы.
Спасибо за использование сервиса video2dn.com

Описание к видео UBURYARYA BWA BAKAME Ku ry'amazi y'inyamaswa zo mwishyamba

UBURYARYA BWA BAKAME

Kera izuba ryaracanye, imigezi irakama, nuko inyamaswa zose ziraterana, zijya inama yo gushaka uburyo zafukura iriba rirerire, zigira ngo none zagera ku mazi. Inyamaswa zose zirabyemera, uretse Bakame yavuze ko nta mbaraga ifite.

Umwami w’ishyamba hamwe n'ibyegera bye, byemeza ko iryo riba niritungana zizajya zijya ibihe byo kuririnda, kugira ngo zitahure uburyarya bwa Bakame. Iriba rirafukurwa rigira amazi meza cyane kandi afutse.

Bukeye Bakame igira inyota, maze igushakira igicuma cyuzuye ubuki, ijya gushaka amazi yo kunywa kuri rya riba; ubwo yari izi uko iza kubigenza.

Muri izo nyamwaswa rero, impyisi ikaba ari yo yagombaga kurinda rya riba. Bakame irakuzira isanga impyisi yahageze kare, yicira isazi mu maso, kuko yari imaze kurambirwa no gusonza. Irabukwa Bakame irayibwira iti "Cyo se Bakame, aho ntufashwe? Ugejejwe aha n’iki? Ntiwavuze ko wamugaye?” Bakame irayisubiza iti "Aho ntugira ngo nkeneye amazi yawe? Humura nifitiye ayanjye arusha ayanyu kuryoha!" Impyisi yumva igize amatsiko, maze ibwira Bakame iti "Mpa se nsomeho numve!"

Bakame iyihereza cya gicuma, irayibwira iti "Akira maze wiyumvire ukuntu amazi yanjye atagira aho ahuriye n’ayanyu !" Impyisi irakira, isomyeho iravuga iti "Araryoshye cyane koko!" Iragotomera ikurikiranye uburyohe, igicuma iragikonoza, maze umusinzi atembagara aho!

Bakame ibibonye ityo, yegura igicuma cyayo, iravoma, imaze kuvoma iriyuhagira. Irangije irayatoba cyane, kugira ngo yerekane ko itwaye za nyamaswa agahigo. Nuko irigendera.

Impyisi aho ikangukiye isanga Bakame yandurutse, amazi yayahinduye ibiziba! Nuko Bihehe ijya kubitekerereza izindi nyamaswa maze zirayitonganya cyane zigira ziti "Nta kamaro kawe." Impyisi na yo iti "Ngaho namwe nimwigire yo; muzaba mureba ukuntu ako kagabo ari akanyabwenge, kandi gafite amazi meza, kayaguha ngo unyweho ugasinzirirako."

Ariko izasimbuye ya mpyisi, ntizashoboye kuyirusha ubutwari. Imwe gusa muri zo, ni yo yashoboye gutahura uburyarya bwa Bakame. Nyamara zose zarayisuzuguraga, zikayinegura ingendo n’uko iteye.


Akanyamasyo muzi ukuntu kagenda gasodoka; ariko karakugendeye gakururuka kageze kuri rya riba, kihisha mu mazi.

Bakame uko yamenyereye iraza no ku iriba, yihamagaza ubusa, igira ngo irebe ko hari indi nyamaswa yaba yaje kurinda amazi. Ibonye ntayo iriba irarishoka ngo ivome nk'uko bisanzwe. Iratangira iravoma, akanyamasyo kaba kayisingiriye akaguru. Karayikomeza, karayijyana n'imbere y'umwami w'ishyamba.

Inyamaswa zose zirakorana. Inama zimaze kuyinoza, Bakame icirwa urubanza rwo gucibwa umutwe. Ubwo ariko mbere yo kuyica umutwe, zagombaga kuba ziyiboshye, kugira ngo itabona uko icika. Mu gihe zigishaka umugozi ukomeye, Bakame irazibwira iti “Mbese ubwo muriruhiriza iki? Mwazanye kariya kavovo; ntigahagije? Erega ntabwo Bakame nduhije.”

Izindi nyamaswa ziti "Koko Bakame utubwiye ukuri." Nuko zireba akavovo k'insina, maze zirakayibohesha! Hashize umwanya, izuba rimaze gukomera akavovo karuma. Nuko Bakame imenya ko igihe cyo kwicikira kigeze, itangira kwibohora. Inyamaswa zari ziyirinze zirayibaza ziti “Ko turuzi wihotagura, tukumva ako kagozi gaturagurika ubwo uri mu maki?” Bakame irasubiza iti "Ntibibatangaze; ubu ntangiye gusamba, mukanya murabona nangutse!”

Nuko zimaze kwizera ko Bakame itagishoboye gucika zitangira kwiganirira. Mu gihe zikibereye mu kinwanwa, Bakame akagozi irakagutura, isimbuka rimwe nk'umurabyo, irazimira pe! Inyamaswa ngo zikebuke, zisanga Bakame yagiye kera, zisigara zimanjiriwe, naho Bakame yisangira nyina mu ndiri yayo.

#jds #umuco#akaranga #bakame #joriji #imigani

Комментарии

Информация по комментариям в разработке

Похожие видео

  • О нас
  • Контакты
  • Отказ от ответственности - Disclaimer
  • Условия использования сайта - TOS
  • Политика конфиденциальности

video2dn Copyright © 2023 - 2025

Контакты для правообладателей [email protected]