Indirimbo Yubahiriza Urwanda.Rwanda Original National Anthem Rwanda Rwacu [HD]

Описание к видео Indirimbo Yubahiriza Urwanda.Rwanda Original National Anthem Rwanda Rwacu [HD]

Rwanda Original National Anthem for the Republic 1962
Rwanda rwacu, Rwanda gihugu cyambyaye,
Ndakuratan'ishyaka n'ubutwali.
Iyo nibuts'ibi gwi wagize kugez'ubu,
nshimira Abarwanashyaka bazanye Repubulika idahinyuka.
Bavandimwe b'u ru Rwanda rwacu twese nimuhaguruke:
Turubumbatire mu mahoro, mukuli, mu bwigenge no mu bwumvikane.

Impundu ni zivuge mu Rwandahose:
Republika yaku y'ubuhake,
Ubukolonize bwagiye nk'ifun'iheze.
Shing' umuzi Demokarasi
Waduhaye kwitorera abategetsi.
Banyarwanda: abakuru
Namw'abato mwizihiy'u Rwanda:
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.

Bavuka Rwandamwese muvuz'impundu,
Demokarasi yarwo iraganje.
Twayiharaniye rwose twes'uko tungana.
Gatutsi, Gatwa na gahutu
Namwe banyarwanda bandi mwabyiyemeje,
Indepandansi twatsindiye
Twese hamwe tuyishyikire:
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.

Nimucyo dusingiz'Ibendera ryacu.
Arakabaho na Prezida wacu.
Barakabahw' abaturage b'iki Gihugu.
Intego yacu Banyarwanda
Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu.
Twese hamwe, twung'ubumwe
Nta mususu duter'imbere ko:
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке