TUBASANGE - Eric R. Official Video

Описание к видео TUBASANGE - Eric R. Official Video

Imana yashimye ko buri muntu wese uzizera agakizwa, azizera kuko yumvishe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Inshingano nyamukuru ikomeye umwami Yesu Kristo yasigiye itorero rye ni ukugenda bagahindurira abantu bo mu mahanga yose kuba abigishwa be.
Iyi ni indirimbo ihamagarira buri muntu wese wizeye ubutumwa bwiza kububwiriza abandi batarabumenya uhereye aho ari ukageza ku mpera y'isi.

Mt 28:18-20
[18]Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.
[19]Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera,
[20]mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”

Комментарии

Информация по комментариям в разработке