Umwari w' i Rwanda by Daniel Ngarukiye (Official Video 2020 )

Описание к видео Umwari w' i Rwanda by Daniel Ngarukiye (Official Video 2020 )

Song: Umwari w'i Rwanda
Artist ; Daniel Ngarukiye
Video pro Karpetpixelz
Audio pro Didiertouch


Ikizakubwira Umwali w'i Rwanda
arangwa n' umutuzo kandi no mu
buhanga arahanga ntahangarwa.

Iyo aserukiye u Rwanda
Iyo mu mahanga , abahiga ubuhanga
kuko no mu buranga abahiga bose
kuko aruwo kwa Gihanga ngoma 100

Inanga irakuririmba wowe mwali w'
i Rwanda ngo uri inganji ya mwezi

Iyi nanga mureba siy'ejo n'ejo bundi
agatsinda no mu Rukari yataramiye Nkubito y' Imanzi

Nimushyike mu byicaro byanyu
Muyitege amatwi buhoro buhoro
Ibabwire umwali w'i Rwanda
ngo erega imuzi kubarusha

Inanga irakuririmba wowe mwali w'
i Rwanda ngo uri inganji ya mwezi

Iyo u Rwanda rukureba
Ngo rushisha rwumva kuko rwibarutse
Umwali urukwiye

Ngo inseko yawe
Ingana urwakwibarutse
Rutahanye insinzi imwe y' imihigo

Inanga irakuririmba wowe mwali w'
i Rwanda ngo uri inganji ya mwezi

Ngo burya aho ugiye hose
Ujyana u Rwanda k'umutima
Ngo kandi narwo rusigara rugufatiye
Iryi buryo

Ngo iyo utambutse imbere y'imbaga
Ugenda ushinjagirana isheja
Abakurangamiye bose bati
Ni nyampinga w' u Rwanda

Mwali we
Inanga irakuririmba
Inanga irakuririmba
Inanga irakuririmba
Irakuririmba
Inanga irakuririmba.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке