A message from Mama to all of us her Children.
Lyrics
"Nukuri Ndabakunda "
By Kamikazi
Yoooo(x5)
R/: Nukuri ndabakunda sinzi uko nabibabwira bana banjye,
simwe mwantoye ninjye wabatoye,
Nzongera kwishima arimwe mubinteye (x2)
Nabatoye mbishaka ntabagishije inama bana banjye,
Isi izagira amahoro nimumfasha kuyicungura,
Murarangwe no gusenga Imana ifasha uyikunda (x2)
Ntawurwana ahumirije intambara irimbanyije bana banjye,
Uguhunga umubyeyi ni uguhuma yombi,
Iyo utavuga Rozari inzira yawe iba ndende (x2)
Umwanzi yarateye kandi arimo araganza bana banjye,
Yoo mbigize nte ko mbibona njyenyine,
Ko ntifuza gutsinda kandi mutamfashe mu mugongo (x2)
R/.....
Si inema nifuje nta n’ibyo natekereje bana banjye,
ni urukundo rwa Data rwangize uko ndi,
ku bukire bampaye nimufate inshuro ibihumbi (x2)
Uwo mwanzi ni kasha kandi intebe ye iri ikambere bana banjye,
Yooo mbigize nte ko arimo gutsinda,
muri he abo natoye ngo tumwirukane bwangu? (x2)
Hari ibyago mwiteza mwabyanga mwabikunda bana banjye,
ariko ndenzaho rwose ngatobana namwe,
umwana iyo arushya cyane (yoo) arinda akura atabizi (x2)
R/.....
Ese nk’ubu uwababaza ngo nyereka aho guhera mwabishobora?
Iyaba mwari muzi uburyo mundushya
mwakwicaye mukarira iminsi irenga igihumbi (x2)
Iyo ushaka ibitangaza witwara nk’ubikeneye bana banjye,
iyo bigeze aho ngaho ntacyo ubona mu ntoki,
Wowe ugeze aho rukomeye Imana irambika ku mavi (x2)
Manurwa namwe abo nkunda, murahiriwe ababyumva bana banjye,
yoo iyu ufite umwana utaraye mu rugo,
Ndakurahiye ntugoheka mujye mubaze ababyeyi, yoo
ndakurahiye ntugoheka mujye mubaza ababyeyi.
Hari benshi biyemeje kumpangara nk’abanzi bana banjye,
Ngo banziza ko ibyanjye bitari mu nyandiko,
Bakibagirwa ko zahabu idashyirwa ahagaragara(x2)
Ese nkubu uwakubaza ngo uhindure uwawe neza wabishobora?
Umwijima mu mutima uva ku burambe,
Kutajya imbere y’Imana iminsi irenga amagana (x2)
Inzira y’ibitangaza yaharuriwe abo nkunda mu bana banjye,
Ntihagire uwibeshya yiyizi neza,
Kuko budashobora kwira adakoze ku rugori rwanjye, yoo
Ntibushobora kwira adakoze ku rugori rwanjye.
R/....
Ese nk’ubu uwabiguha ngo uzuza ibigega byawe wabishobora?
Ukwizirika umukanda biva ku rugamba,
rwo kurwana n’ibikurenze kandi ndetse utanabyumva (x2)
Isaha navugaga ni iyi yo gusohokana abana b' urugo ruhire,
Ariko buri wese yikoreye amazi,
Indabo zanjye ni nyinshi kandi zumiranye zose (x2)
Ese nk’ubu uwabiguha ngo iyigize imbere yawe wabishobora?
Imitego isobekeranye inyura ahatazwi,
Uhunga umubyeyi aba afite icyo yizeye (x2)
Информация по комментариям в разработке