UMUNSI WA KABIRI: IGISINGIZO CYA YERIKO (Centre de l'Emmanuel - Rwanda)

Описание к видео UMUNSI WA KABIRI: IGISINGIZO CYA YERIKO (Centre de l'Emmanuel - Rwanda)

Igisingizo cya Yeriko ni iki?
.
Igisingizo cya Yeriko gikomoka muri Yozuwe 6, 1-20, aho Nyagasani yabwiye Yozuwe ko abayisiraheli bazenguruka Yeriko inshuro ndwi, bavuza rwamo maze umunsi wa karindwi inkuta z’umujyi zirariduka. .
Natwe mu buzima bwacu, hari byinshi twagereranya n’ibyo bikuta, bituziritse mu buzima bwacu (ibikuta by’ubwoba, kwikuza, kwirata, ubushomeri, kubura urubyaro, amahoro macye, ibyaha,…..) n’ibindi bitugora mu buzima bwacu.
.
Ibyo byose tubizana imbere ya Nyagasani, we udukunda, tukamushimira, tumusingiza ibyiza adukorera imbere y’isakaramentu ritagatifu.
.
Tubikora mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, Kristu udukunda, yiteguye kudukoraho, akaduhumuriza, akatubohora, akadusubiza kandi akadukiza.

GAHUNDA Y'UMUNSI:
Ishapule,
Igitambo cya misa,
Inyigisho
Gusingiza Imana imber y'isakaramentu ritagatifu
.
DUSINGIZE IYADUHANZE, NA YO IDUHANGAMURIRE IBYANANIRANYE

Комментарии

Информация по комментариям в разработке