Ndashaka Gusoma Bibiliya, ariko ni Nini, iranarambirana - Mfasha!

Описание к видео Ndashaka Gusoma Bibiliya, ariko ni Nini, iranarambirana - Mfasha!

Buri gihe uhora wifuza gusoma bibiliya, ugasanga ari nini kandi irambiranye. Nigute wasoma Bibiliya, niko uri kwibaza? Bibiliya ntabwo ari nini cyane nkuko ubitekereza, kandi ntabwo irambirana, ahubwo ni umugisha kubasha gusoma Bibiliya kuva ku "Itangiriro" kugeza ku "Ibyahishuwe". Ibanga ryo gusoma Bibiliya "yirebe uyitegereze neza", uvuge muri wowe uti "ndashaka gusoma iyi Bibiliya mugihe runaka, kandi ndabishoboye" njye nihaye amezi atandatu." Noneho ukore gahunda kurupapuro yo kuyisoma mumezi atandatu, nukuvuga gusoma ibice bitandatu kumunsi. Ngitangira, nasomaga ibice bitandatu kumunsi, ariko kuberako nandikaga, kandi nkora n'ibishushanyo nkanasangiza abandi ibyo nabaga nasomye, nasanze ntashobora gukomeza gusoma ibice bitandatu kumunsi. Kubwibyo, nihaye gusoma ibice bitatu gusa kumunsi mbyizirikaho kugeza ndangije kuyisoma. Nabigize'isezerano kuri njye kandi niyemeza gusoma ibice bitatu kumunsi, kandi nishimiye ko nabigezeho kugeza nyirangije! Bibiliya yanjye ifite impapuro zigera ku 2000, gahunda yanjye yo gusoma yari ikozwe n'amapaji 3 gusa, nibwo buryo nashoboye gusoma izo page zose 2000 mumwaka umwe gusa n'igice, ni nkaho nasomaga Bibiliya inshuro 3: Gusoma -Gukora ibishushanyo - Gusangiza abandi ibyo nasomye. Mu gitabo cya Matayo 16:25 haravuga ngo "Ugomba gutakaza ubuzima bwawe kugirango ubone ubuzima bwawe!" Kwiyemeza 101% byatumye nshobora gusoma Bibiliya yose kuva ku Itangiriro kugeza ku Ibyahishuwe. Ibanga ry'ingenzi ryatumye bibaho nuko, uko usoma Bibiliya niko urushaho gukunda ijambo ry'Imana, kandi niko ubuzima bwawe buhinduka, niyo mpamvu ituma utangira gusoma Bibiliya ukiyemeza , uzishima kandi wuzure Umwuka Wera uzagukomeza inzira zose kugeza urangije gusoma Bibiliya, Amen * Himbaza Uwiteka Imana Ishoborabyose "Isumbabyose" Amen*

Комментарии

Информация по комментариям в разработке