Zab 37:5
[5]Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira na we azabisohoza.
Commit thy way unto the LORD; trust also in him; and he shall bring it to pass.
..................................................................................
Production Info:
Song: Urugendo
Written and Composed by: Joel Rwemera
Track: Jean Paul
Audio production: Jean Paul
Vocal arrangements: Jean Paul & Joel
Video Director: Jay Pro
Owner: Living fountain family choir
All copyright reserved
Contacts:
Mobile: +250782994899/ +250782545847
..................................................................................
URUGENDO lyrics
1.Urugendo twatangiye rurimo ingorane, ibirushya n'ibiremerera umutima, harim' ibitey'ubwoba ndetse n'ibic'intege, benshi kubwo kunanirwa bisubiriy'inyuma, barushaho kuba babi, bahinduk' abakobanyi bihakan'ibyizerwa, basigaye bakunda ibyo bangaga kera, kdi ibyo bemeraga igihe kirekire, basigaye babirwanya ntibagishaka kubyumva, basigaye batukisha izina ry'Uwiteka.
Refr. Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe, ni uwo kwizerwa azarusohoza, zana ibikugoye ku birenge byayo uzaruhuka kdi uzagerayo.×2
2. Umuyaga w'ishuheri ukabije guhuha, urasakum'iby'ubonye ngo ubikure mu byimbo, urahuha ku butaka urahuha mu nyanja, kubona aho kwikinga ntabwo bigishoboka, ibidashikamye byose, ibyo byose urabijyana ubita i muhengeri, ubwato bwacu turimo, burakozwa hirya hino, buri hafi kurengerwa n'imiraba y'inyanja, Yesu wacu ugira neza, avuze ati nyanja tuza, ni uko umuraba uratuza dukomeza urugendo.
Refr. Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe, ni uwo kwizerwa azarusohoza, zana ibikugoye ku birenge byayo uzaruhuka kdi uzagerayo.×2
3. Inzir'igana mu ijuru ni inzira ifunganye kdi ibangikanye n'inzira yo kurimbuka, umurongo utandukanya ab'isi n'ab'ijuru urarushaho kugeenda utagaragara, iri itorero ry'Imana, ririmo abapagani kuko banze kwihana, bafit'ishusho yo kwera, bahakan'Imana yabo, ufite amatwi niyumve imiburo ikomeye, shikama kubyo wamenye, urwan'intambara nziza, dore ubikiw'ikamba ry'ubugingo bw'iteka.
Refr. Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe, ni uwo kwizerwa azarusohoza, zana ibikugoye ku birenge byayo uzaruhuka kdi uzagerayo.×3
#gospelmusic #choirs #Adventistsongs
Информация по комментариям в разработке