NZAKOMORA- Vestine & Dorcas (Official Video 2022)

Описание к видео NZAKOMORA- Vestine & Dorcas (Official Video 2022)

#MIE #NahaweijamboAlbumconcert #Momo275305
Audio: Santana
Writer: Niyo Bosco & Morodekayi
Video: Chris Eazy
Ass.Vd: Gad
Guitars: Arsene & Gasige
Color: Teen lee
Photographer: Mine Picture(xander)
SET MANAGER: Hussen Traole & Ni Wardu
EXECUTIVE PRODUCER: Mulindahabi Irene


Lyrics

Ibikomere byarampindanyije amaraso yawe arantunganya nakwizeye mbona ko uri muganga nsanze ntaribeshye
Wabumbuye akanwa kawe uvuga ijambo rifite ubukana rihahamura abatware b’umwijima barakangarana
Mbonye Mu maso hawe, Umucyo wawe urandasira , kuva ubwo intambwe zanjye zabonye aho zikwiye guca. X 2

chorus: Sinsiba kumva ijwi ryawe, Rikunda kunyongorera rinyemeza gushibuka nubwo Ndi igiti cyatemwe. X 2

Riti ndabibona ko utonekara gusa Humura Ni njye uzakomora, Nzakomora 🎵 Nzakomora, nzakomora nubwo utonekara 🎵


Ntabwo nzi uko ubigenza ngo inama zingambanira uziremuze, ntabwo nzi uko ubigenza Imigozi impambiriye uyihambure ninde uzi uko wabigenje ngo Urupfu rwa Razaro ruhunduke ibitotsi bye.
Ufite inkuru nyinshi zituma nkwizera
Umutima wanjye ushaka kukwegera narabimenye ko nta numwe uheza .
Ijambo ryawe ryambereye ipfundo rimbwire Rimbwire, Rimfata ukuboko nkareka kuzerera Niyo byanshobeye nabuze aho mpera Ijambo ryawe rinyobora neza Rimbwire Rimbwire.

Mbonye Mu maso yawe , Umucyo wawe urandasira , kuva ubwo intambwe zanjye zabonye aho zikwiye guca. X2
🎵
Chorus: Sinsiba kumva ijwi ryawe, Rikunda kunyongorera rinyemeza gushibuka nubwo Ndi igiti cyatemwe. X2
Riti ndabibona ko utonekara gusa Humura Ni njye uzakomora, Nzakomora 🎵 Nzakomora, nzakomora nubwo utonekara
🎵 🎵🎵🎵🎵🎵🎵🎵🎵🎵🎵🎵🎵🎵
Umpembuza imvugo nziza yawe !! Nkunda Iyo unganiriza cyane unkumbuza amakuru y’ijuru
🎵
Umpembuza imvugo nziza yawe !! Nkunda Iyo unganiriza cyane unkumbuza amakuru y’ijuru
🎵
Umpembuza imvugo nziza yawe !! Nkunda Iyo unganiriza cyane unkumbuza amakuru y’ijuru
🎵

Chorus: Sinsiba kumva ijwi ryawe, Rikunda kunyongorera rinyemeza gushibuka nubwo Ndi igiti cyatemwe.


Sinsiba kumva ijwi ryawe, Rikunda kunyongorera rinyemeza gushibuka nubwo Ndi igiti cyatemwe.
🎵
Riti ndabibona ko utonekara gusa Humura Ni njye uzakomora, Nzakomora, Nzakomora, nzakomora nubwo utonekara
🎵

End
MIE “Jesus is Our Shepherd “

Комментарии

Информация по комментариям в разработке