VIDEO Archive: Inkotanyi zinjira mu marembo ya Kigali mu gitero cyiswe Le 8/2/1993

Описание к видео VIDEO Archive: Inkotanyi zinjira mu marembo ya Kigali mu gitero cyiswe Le 8/2/1993

INKOTANYI Ep5:
IGITERO CYO KITIRIWE ITARIKI YA 8/2/1993
Mu bigwi n’amateka byasizwe n’Ingabo za RPA Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu harimo igitero zagabye ku ngabo za leta ya habyarimana mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 1993 aho Ingabo za RPA inkotanyi zakoze ibidasanzwe muri uru rugamba kuburyo ntanumwe utarabonye ko inkotanyi zari zimaze kugira imbaraga nyinshi cyane kurusha FAR kuburyo rwose indi ntambara yari guhuza impande zombie ntacyo wari kwizeza FAR.
Iki gitero cyatangijwe ku Itariki ya 8/2/1993 ndetse kenshi iyo kigarukwaho n’abakigizemo uruhare cyangwa se abanditsi n’abashakashatsi ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bakita Igitero cya tariki ya 8 cyari kigamije guha gasopo leta ya HABAYRIMANA yashakga kurenga amasezerano ya guhagarika imirwano ndetse no gushaka kwikubira mu bijyanye n’ubwumvikane bwo mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha.kandi iki gitero cyari gifite intego yo kubwira HABYARIMANA n’abambari be kurekeraho kwica abasivile babatutsi babashinja kuba ibyitso by’inkotanyi.Muri make iki gitero kwari ukubwira HABYARIMANA ndetse no kumwibutsa ko niba akeneye Intambara inkotanyi za RPF zari ziiri tayali kurwana rero cyamwibutsaga ko akwiye guca bugufi agatuza akumvikana biciye mu mishyikirano n’ubwumvikane.iki gitero rero kitiriwe tariki ya 8 cyagizwe indahiro mu byagabwe na RPA inkotanyi nicyo tugiye kugarukaho mu gice cya Gatanu ku ruhererakane rw’ibiganiro twabateguriye ku MATEKA Y’URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU.iyi ni Intsinzi Tv . iki kiganiro mugiye gukurikira mwagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukibagezaho ndi Eric SAFARI, Mbahaye ikaze
.

Mu kiganiro giheruka twagarutse byihariye ku bitero by’Ingabo za RPA Inkotanyi byigaruriye ibice binini bya Byumba byatumye Inkotanyi zibasha kugira ibice bini zagenzuraga nkuko twabigarutseho byose mu kiganiro giheruka niba utaracyamvise kiri hano ku Ntsinzi Tv wakireba.ubwo ni nabwo imishyikirano n’amahoro ya Arusha byari birimbanije.
Rero mbere yo kukubwira kuri iki gitero nuburyo cyarwanywe ndabanza nkwereke impamvu yagiteye kuberako icyo gihe hari mu gihe cy’amasezerano yo guhagarika imirwano kandi ayo masezerano RPA Inkotanyi yari yarayasinye inayemera
Ariko kurundi ruhande nubwo Imishyikirano yari itangiye ntabwo Leta ya HABYARIMANA yifuzaga ko yakumvikana na RPF Inkotanyi ni icyo cyabanzaga.icyatumye Habyarimana n’ibyegera bye bajya mu mishyikirano byari biturutse ku gitutu cy’amahanga ndetse n’inama z’igihugu cy’ubufaransa cyabarijwe ku ruhande rwa leta y’u Rwanda kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mishyikirano ya Arusha hatangiriwe kubijyanye no gusaranganya ubutegetsi ndetse n’ibijyanye no gushyiraho ubutegetsi bshingiye ku mategeko yiyubahirizwa rya Demukaai ndetse n’uburenganzira bwa Muntu .ibi byagezweho muri Arusha ya mbere yabayeho kuva tariki ya 10 kugeza 18 mu kwezi lwa munani mu 1992 ahibanzwe ku mategeko remezo mu mitegekere y’u Rwanda ndetse muri Arsha ya kabiri tariki 30/10/1992 nibwo ibyo gusaranganya ubutegetsi byagarutsweho biza gusozwa muri Arusha ya gatatu yabayeho tariki 9/1/1993 ndetse muri Arusha ya Gatatu nibwo hanaje ingingo yo kuvanga ingabo hagati y’ingabo za Leta FAR ndetse na RPA Inkotanyi. Muri ibi byo kuvanga ingabo ntabwo Leta yakozwaga ko ingabo za RPA inkotanyi zabona imibare ifatika mu ngabo zari kuba Izigihugu nyuma yo gushyiraho Leta y’inzibacyuho yaguye.
Kuriyi ngingo yo kuvanga ingabo leta ntiyakozwaga ibyimibare ya 40% ya RPA nah FAR igasigarana 60% naho mu buyobozi bw’ingabo ho hakajyamo abantu bavuye ku mpande zombie mu mubare ungana ubwo ho byari kuba ari 50 kuri 50.ibi rero nibyo abahenzanguni bo muri Leta ya HABYARIMANA batumvaga neza barangajwe imbere na Colonel Theonetse BAGOSORA.
Ubwe Rero ni nabwo uyu Colonel Theonetse BAGOSORA yasohotse mu mishyikirano yivumbuye maze adaciye kuruhande ati ngiye gutegura imperuka kubatutsi. Kandi byo ntibyatinze kuko abatutsi batangiye kwicwa muu bice bya Gisenyi na Ruhengeri rero mu buryo bufatika byari bimaze kugaragara ko ahari Leta y’u Rwanda yariririmo ihatirwa kujya mu masezerano.
Ikindi Ntabwo Leta ya HABYARIMANA yigeze irekeraho kugura intwaro no kwitegura Intambara mu buryo bugaragara kuburyo byateye n’impungenge abasirikare bakuru ba RPA Inkotanyi ndetse banageza izo mpungenge ku mugaba mukuru w’Ingabo
Ibyo byose Paul KAGAME wari uyoboye Ingabo za RPA Inkotanyi yabirebanye ubushishozi bwinshi ahita abibona neza ko Leta y’u Rwanda itari yitaye ku by’imishyikirano y’amahoro ariko noneho byose byarushijeho kugaragara ubwo hagati ya tariki 21 na 26 z’ukwezi kwa mbere mu 1993 Leta yagize uruhare rugararagara mu bwicanyi bwibasiye abatutsi mu bice bya Gisenyi na Ruhengeri mu gisa no guha ubutumwa RPF Inkotanyi ubutumwa bugira buti nimwibeshya mugashotorana tuzamara abatutsi.icyo gihe nibwo Umugaba mukuru w’ingabo yahise ahamagaza inama y’abayobozi ba Gisirikare muri RPA maze hafatwa icyemezo cyo gutangiza ibitero ku Ngabo za Leta.

#IntsinziTV #Inkotanyi #PaulKagame

Комментарии

Информация по комментариям в разработке