Inkuru y’amateka ya KONVESHONI SENTA (CONVENTION CENTRE)

Описание к видео Inkuru y’amateka ya KONVESHONI SENTA (CONVENTION CENTRE)

Uyu munsi u Rwanda rumaze imyaka 30 rubohowe n’ingabo za RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa President wa Repubulika paul Kagame
Mu ipaji nshya y’amateka yo kubaka y’u Rwanda rwahisemo kubaka Ubukungu bwarwo kuri byinshi ariko byihariye kuri serivisi.
Imwe muri Serivisi rwahisemo ni ishingiye kubukerarugendo,kwakira inama mpuzmahanga n’ibikorwa mpuzamahanga byaba iby’Imikino n’Imyidagaduro ni Ibibarizwa mu ishami ryitwa Meetings, Incentives, Conferences, and Exhibitions (MICE) sector.
Mu kugera ku rwego rwa nyuma rwo kubasha gutera imbere u Rwanda rwasabwaga kubaka ibikorwa remzo byo kurwego rwo hejuru cyane kuburyo u Rwanda rwari kubasha kugirango Inyubako nyinshi cyane zo kubasha kwakira ibyo bikorwa byose.
Kuva Nyakubahwa President wa Repubulika Paul Kagame yagera kubutegetsi mu 2000 yashyize imbaraga mu guhindura u Rwanda ahantu abashoramari bagomba gushora imari kandi biboroheye
Ndetse Leta nayo ishora mu kubaka ibikorwa remezo nkibyo byose.kuva mu 2000 kugeza mu 2024 umujyi wa kigali waragutse bikomeye urahinduka utera imbere bidasanzwe maze ibikorwa remezo byaza Hoteli ziba nyinshi leta ishora mu nyubako zitandukanye zirimo Inyubako zo kurwego rwaza Arena ndetse na stade zhigezweo zishobora kwakira ibikorwa n’ibirori mpuzamahanga.
Aha rero Kimwe mu bikorwa remezo Leta y’u Rwanda yashinze kubutaka bw’u Rwanda kuburyo nuyumunsi uvuga u Rwanda rugahuzwa n’ishami ryo gutegura inama za Conference n’ibindi bikorwa mpuamanahanga Meetings, Incentives, Conferences, and Exhibitions (MICE) sector mu ndimi z’amahanga ni inyubako ya Kigali Conventional Center inyubako ishinze rwagati mu mujyi wa Kigali ku Kimihurura.
Iyi nyubako yubuhangange bwose aho uri mu mujyi wa kigali uba uyireba yaka amatara Yurunyuranyurane y’amabara yose.aba ashashagirana.
Iyi nyubako ni igitangaza muzishinze kumugabane wa Afurika zimwe z’ubuhangange bwose zigaragaza Igitangaza zihinduka ibirango by’igihugu
Convention Center inzu y’ubwiza ntagerernywa mu mutako usa neza neza n’inzu za Kiyarwanda za kera.inyubako iri ku rwego rwo Kwakira Ibirori n’inama zo kurwego rwa nyuma mu Isi
Iyi nyubako imaze Imyaka umunani yose ishinze Kubutaka bw’Imisozi 1000,Uyiziho Iki? Wari wayigeramo?nawe ujya uyibazaho ibibazo? Ujya wibaza amateka y’Imyubakire yayo?Inama ishobora kwakira?Ibyumba biyigize?amafaranga yayitanzweho yubakwa nibindi?
Niba ushaka kumenya byinshi kuri Kigali Cinventiona cebter yamenyekanye cyane nka KCC ndetse na Hotel ya Raddison Blu ifatanye n’iyi nyubako y’igitangaza.
Reka twinjire mu mushinga w’u Rwanda umwe muyihambaye yaranze u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yagejeje u Rwanda kugutunga Inyubako y’igitangaza nka Kigali Convention Center.
Iyi ni Intsinzi Tv.Jye nitwa Eric SAFARI murike tugendana mu iri iyi nyubako.Icyo wakwifuza kumenya cyose kuri Kigali Convention Center
Iyi nyubako irangaza abagenzi izwi nka Kigali Convention Center (KCC) yubatse ku buso bwa Hegitari 12,6 ku Kimihurura, kuri Rond point hahoze hazwi nko kuri KBC ariko kuva iyi nyubako yahubakwa Rond point yitiriwe Conentional center.
Ni inyubako iherereye mu bilometero 5 uvuye hagati mu Mujyi rwagati n’ibilometero 5 uvuye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Kigali Convention Center mu buryo bwihariye ni umushinga wamaze igihe kikire cyane kuko yamaze imyaka hafi umunani yubakwa
Iki kibanza kiri ku kimihurura kirimo inyubako ebyiri nini, imwe ikoreramo Hoteli yitwa Radsson Blu igaragaraho ibyuma bisobekeranye by’amabara menshi, ndetse n’indi ya Kigali Convention Center imeze nk’inzu gakondo za Kinyarwanda irimo ibyumba by’inama byinshi n’icyumba nyamukuru
Inzu ya gatatu ni inyubako yitwa Extention Building, ikoreshwa nk’ububiko bw’ibikoresho by’izi nzu zombi, ishobora ariko no gukoreshwa nk’inzu y’inama kuko ifite icyumba kinini cyane gishobora gutegurwa kikakira abantu 5 000 bicaye neza.
Umushinga wo kuyubaka wari urangajwe imbere na Kompanyi Nyarwanda yitwa Ultimate Concepts Limited (UCL) kuva mu mwaka wa 2008.
Nkuko byanditswe ni ikinyamakuru cy’umuseke mu nkuru yo mu 2016 ubwo iyi nyubako yuzuraga cyavuzeko mu mushinga wo kubaka Kigali conventional center/Radisson Blu warurimo abashoramari bane.
barimo Crystal Ventures Ltd, Ikigo cy’ubwiteganyirize n’ubwishingizi bw’abakozi ‘RSSB’, Rwanda investment Group, na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu cyitwa Prime Holdings ari nayo yari ifitemo imigabane myinshi.
Icyo gihe ikimara kuzura Umuseke.com wanditse ko Amakuru yavuga ko Guverinoma ifitemo 50%, abandi bashoramari bagasigarana 50% basangiye ari batatu.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке