ISENGESHO RYA YERIKO NI IKI? KUKI RIKORWA? (Hodari Joseph M. ) - INYIGISHO 1:IGISINGIZO CYA YERIKO

Описание к видео ISENGESHO RYA YERIKO NI IKI? KUKI RIKORWA? (Hodari Joseph M. ) - INYIGISHO 1:IGISINGIZO CYA YERIKO

NTUKINKUNDA NKA MBERE
---------------------------------------------
Mu nyigisho ya mbere y'isengesho ry'igisingizo cya Yeriko ryabereye mu Rugo rw'Umutima Mutagatifu wa Yezu, twahawe inyigisho "Ntukinkunda nka mbere" tuyihabwa na Hodali Yozefu Mariya.

Yagarutse ku ibaruwa yandikiwe Kiliziya ya Efezi "Ntukinkunda nka mbere (Ibyahishuwe 2,4).

Akomeza yibutsa ko tutagomba gutinya kuko turi kumwe na Nyagasani.

Abayisiraheli bafashe Yeriko batarwanye ahubwo bumviye Uhoraho byonyine maze baratsinda arabarwanirira

Kumvira biruta ibitambo iyo twumviye Imana turakira

Dutege amatwi icyo Imana itubwira

Hari ibyo tugomba gukora kugira ngo ububasha bw'Imana bwigaragaze mu buzima bwacu , hari amabwiriza duhabwa nk'uko abisiraheli bayahawe nutega amatwi urumva icyo usabwa

Guhabwa penetensiya, isengesho rihoraho, gusoma ijambo ry'Imana, guhabwa Yezu byose bizagufasha kunva icyo usabwa, kdi bikuyobore

Insanganya matsiko ya yeriko yose iragira iti:"ufite amatwi niyumve icyo roho abwira za kiliziya" ibyahi 2:4

Za kiriliziya ni njye nawe ibyabwiye za kiliziya uhereye kuya efezi niwowe ninjyewe bibwira twumvire rohomutagatifu twisubireho🙏

Комментарии

Информация по комментариям в разработке