Kigali mu Gitega imirimo yo kubaka umudugu udasanzwe biri kugana ku musozo

Описание к видео Kigali mu Gitega imirimo yo kubaka umudugu udasanzwe biri kugana ku musozo

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, yatangije ku mugaragaro umushinga wiswe ‘Mpazi’ ugamije kuvugurura imiturire mu Murenge wa Gitega wo mu Karere ka Nyarugenge, uzahasiga ibikorwa byo ku rwego rumwe n’ibyo mu Biryogo mu Murenge wa Nyamirambo.

Ni umushinga uzakora ku Mirenge ya Gitega, Muhima na Kimisagara ku buso bwa hegitari 137. Mu bikorwa byawo harimo gusana igice cya Ruhurura ya Mpazi no kubaka izindi ruhurura; kubaka imihanda ya kilometero 8,2 n’inzira z’abanyamaguru zireshya na kilometero 9, 3.

Hazatunganywa ibibuga by’imikino birimo Ikibuga cy’Umupira cya Maison des Jeune Kimisagara n’ibya Volleyball na Basketball byo ku mashuri ya Gitega. Hazubakwa kandi isoko rizajya rifasha abaturage kubona aho bahahira n’ibiro by’Akagari ka Kora hamwe n’Irerero ry’abana muri aka Kagari.

The project intends to build approximately 9 blocks in the Mpazi area to host 1100-1500 households and provide additional developable land to involve private investments in partnership with the Government of Rwanda, and build additional residential units to sell and rent, as well as commercial areas.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке