Akamararungu - Munyakazi Deo

Описание к видео Akamararungu - Munyakazi Deo

Song: Akamararungu
Artist: Munyakazi Deo
Video: Bob Chris Raheem
Audio: Jimmy - Level 9 Record

LYRICS

1.Data yari Afte aka radio
Iteka gahora Ku Idirishya
Kuko Twakundaga Ikinamico
*Naho we agakunda buracyeye
Ako karadio akamararungu

2.Mama Yikundiraga Izasabwe
Iteka kahoraga Gacuranga
Mabuye yako Yari Tayiga
Nubwo twabanzaga kuyanika
*Kuko nta batiri Twagiraga
Ako karadio akamararungu

3.Rimwe njya Ku Iriba Nyakarama
Nakabonanye na Ruboneza
Wari Umuhinzi w'Ibisheke
Kimwe akigurisha ku 100
*Nikoko Nta Mukene Ugatunga
Ako karadio akamararungu.

4.Gihe Kimwe nasohotse munzu
Ndimo nihuuta nkerewe Ishuri
Ndagakoma Kitura hasi
Ndaterura Ndakanika Biranga
*Nti bayi Bayi Kamararungu
Nti mbaye uwande se Ruhinankiko.

5.Nkumbuye Kumva akamararungu
Na bya biganiro by'urusobe
Gukura amaboko mumifuka
Gutyaza ubwenge ngo ube Umugabo
*Nibwo butwari Niwo murage
Warakoze Kumpa Ibyishimo.

Akira intashyo za kamararungu we
Zinduka kare ujye kumurimo
Ejo hazaza we Tuzahakorera
Ukugana wese umusanganize Ineza
Senga Yego Kd Ukore.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке