URI IMANA by De La Salle TTC Choir

Описание к видео URI IMANA by De La Salle TTC Choir

URI IMANA (PAR ABBE THEOGENE NZUWONEMEYE)
(Yaririmbwe na De La Salle TTC Choir)
1. Muri wowe Yezu tubaho, mu kuri kwawe tukigenga, mu rukundo rwawe tukabana, Ijambo ryawe rikadutunga.
Ref/ Wowe Mana idukiza, uri Imana ikomeye, ni wowe wenyine udahemuka kuko utabasha kwivuguruza!
2. Ntawakomanze ngo akubure, ntawe mwahuye ngo umuhutaze, ahubwo nitwe tukujya kure, tukivutsa ibyiza watugeneye. Wowe Mana idukiza…
3. Witaye kubyaha dukora, ubu ninde muntu warokoka! Duhe kwishyira mu gituza cyawe ni mwo tuzavoma imbabazi. Wowe Mana idukiza…
4. N’ubwo wari Imana y’ukuri, ntiwagundiriye icyubahiro, ahubwo wigira umugaragu, uducungura wemera kudupfira. Wowe Mana idukiza…
5. Twugarijwe n’ibiduca intege: ibyago ibyorezo, ubwikunde, ibyo byose tuzi uwabikoze, tuzamutsinda mu Izina Ryawe. Wowe Mana idukiza…

Комментарии

Информация по комментариям в разработке