Urukundo nirwogere (+lyrics) - Sipriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda, 1986

Описание к видео Urukundo nirwogere (+lyrics) - Sipriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda, 1986

Urukundo nirwogere
Ni injishi y'ababiri,
Umuhungu aragenda
Agasanga umukobwa
Ati mfite umugambi.
Umukobwa ati uwuhe ?
Uwo gushinga urutunyuze.
Ubwo inama zikanoga,
Bakabwira ababyeyi,
Urugo rugashingwa.
Umutegarugori agasama,
Umuryango ugasugira.

Urukundo nirwogere,
Rusange n'abatarugira.


Urukundo ni nk'umuti
W'amahane y'abanganye.
Iyo rugeze aho bamashana,
Imyambi rurayivuna.
N'imbunda zikomeye,
Ruzisubiza aho zahoze.
Abangaga kuvugana
Bakajyanamo bose,
Bagacurira bakabyina,
N'uje afite ibihengeri
Rumuvura ibyo bisare.

Urukundo nirwogere,
Rusange n'abatarugira.


Urukundo ni nk'imvura
Ahakomeye nk'urutare,
Iyo rukomeje kuhogera,
Haratinda hakoroha,
Noneho rugacengera.
N'uwacambwaga arucaho
Akarubwiriza abandi.
Uko rugenda rubogamo,
Ubumwe bugakwira.
Uwimitse urukundo,
Ntabwo amenya urwango.

Urukundo nirwogere,
Rusange n'abatarugira.

Urukundo iyo rwogeye,
Nturuhina ngo rwemere.
Iyo urushingiye imipaka,
Ruyirenga uhahagaze,
Ukimyoza ugashwira,
Ukicuza ibyo wafindaga.
Ntirumenya akarere,
Ntirusumbanya amoko,
Ruhobera rutarobanya.
Ntirusumbanya uwera,
N'uje yirabura.

Urukundo nirwogere,
Rusange n'abatarugira.

Urukundo ni nk'icumu
Ukabura ushize ubwoba,
Ukarishiburira urwango,
Rigashinga rikanega.
Iyo uruhamije icyico,
Urwango rupfa amarabira.
N'abavugana imirarwe,
Iyo urukundo rubinjiye,
Imvugo yabo iratuza.
Uhiga n'urukundo
Yirinda kurengura.

Urukundo nirwogere,
Rusange n'abatarugira.

Urukundo si nyakamwe,
Ntabwo rwigunga.
Ntirutungwa n'umuntu,
ngo aruremere inteko.
Ntirubona uwa kabiri
Ngo runene uwa gatatu.
Rwishima rushengeye,
Imbaga nyinshi itabarika,
Ikaririmba idakuramo.
Aho urukundo rukomeye,
Nta muntu uba inkeho.

Urukundo nirwogere,
Rusange n'abatarugira.

Urukundo ntiruzi
Kwironda mu myaka,
Ngo rubumbatire umuto
Rwigizeyo umukuru.
N'umusaza rukukuri,
Rumwegereza ababyiruka.
Umuto ungana urwara,
Umusore w'intarumikwa,
N'umugabo w'igikwerere,
Ni ingabo z'urukundo,
Rubaturamo bose

Urukundo nirwogere,
Rusange n'abatarugira.

"Urukundo nirwogere"
Sipriyani RUGAMBA & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1986, Rwanda

Комментарии

Информация по комментариям в разработке