Cyuzuzo lyrics | rugamba sipiriyani songs | rugamba sipiriyani - amasimbi n'amakombe | KARAHANYUZE

Описание к видео Cyuzuzo lyrics | rugamba sipiriyani songs | rugamba sipiriyani - amasimbi n'amakombe | KARAHANYUZE

CYUZUZO LYRICS

Inkuru ko wavutse Cyuzuzo Njyewe yasanze mberewe N'uwayivugaga yaje aseka ati Wibarutse umukobwa, Cyo vuza impundu z'ihogoza Nahise mbanduka ngenda nseka Nkoranya amasonga muvukana Ngo tuze tukurore tunogerwe Ukimara kuvuka Cyuzuzo, Uri ku byahi Cyuzuzo.

Abana muva inda imwe Bacinya akadiho bongeza Mukuru wabo we arahiga, Ngo azajya kwiga aguteruye Agutereye nk'ejuru kabiri Avuze ko agukunda Cyuzuzo Ngo azajya aguhimba imivugo, Ngwino Cyuzuzo.

Inkuru ko wavutse Cyuzuzo Njyewe yasanze mberewe N'uwayivugaga yaje aseka ati Wibarutse umukobwa, Cyo vuza impundu z'ihogoza Nahise mbanduka ngenda nseka Nkoranya amasonga muvukana Ngo tuze tukurore tunogerwe Ukimara kuvuka Cyuzuzo, Uri ku byahi Cyuzuzo.

Abatoya na bo Barimo umuhungu Byemero, Bahise bose bakurora Bavuza impundu bongeranya, Bakorera bose binikiza, Bati ubwo wavutse Cyuzuzo Uzahora ucyurirwa ibirori; Ngwino Cyuzuzo.

Inkuru ko wavutse Cyuzuzo Njyewe yasanze mberewe N'uwayivugaga yaje aseka ati Wibarutse umukobwa, Cyo vuza impundu z'ihogoza Nahise mbanduka ngenda nseka Nkoranya amasonga muvukana Ngo tuze
tukurore tunogerwe Ukimara kuvuka Cyuzuzo, Uri ku byahi Cyuzuzo.

Kunda ugumya utete Ejo nzakujyana hirya iyi, Kwa nyogosenge akumpohereze Ajye analirimba abyinirira Aguterure agusimbize asubiza Umenye ko aho uvuka banyuzwe Kuva ukidusanga Cyuzuzo Ngwino Cyuzuzo.

Inkuru ko wavutse Cyuzuzo Njyewe yasanze mberewe N'uwayivugaga yaje aseka ati Wibarutse umukobwa, Cyo vuza impundu z'ihogoza Nahise mbanduka ngenda nseka Nkoranya amasonga muvukana Ngo tuze tukurore tunogerwe Ukimara kuvuka Cyuzuzo, Uri ku byahi Cyuzuzo.

Ndeba nkunde mvuge Ko nshima umubyeyi ukumpaye Abana be mwese mwikamate, Mushoze igitaramo mwizihiwe Ajye ku nteko yirorere Uko tumukinira uwakunyuze, Kuko yakubyaye Cyuzuzo Ngwino Cyuzuzo.

Inkuru ko wavutse Cyuzuzo Njyewe yasanze mberewe N'uwayivugaga yaje aseka ati Wibarutse umukobwa, Cyo vuza impundu z'ihogoza Nahise mbanduka ngenda nseka Nkoranya amasonga muvukana Ngo tuze tukurore tunogerwe Ukimara kuvuka Cyuzuzo, Uri ku byahi Cyuzuzo.

Ndeba nkunde mvuge Ko nshize irungu nkwibaruka Nzajya nkureba umwenyura Numve urukonjo rw'urujijo Nshire n'agahinda unyita papa Maze ngumye ntembe nisekere Ndebe aho umbeshya witetera, Ngwino Cyuzuzo.

Inkuru ko wavutse Cyuzuzo Njyewe yasanze mberewe N'uwayivugaga yaje aseka ati Wibarutse umukobwa, Cyo vuza impundu z'ihogoza Nahise mbanduka ngenda nseka Nkoranya amasonga muvukana Ngo tuze tukurore tunogerwe Ukimara kuvuka Cyuzuzo, Uri ku byahi Cyuzuzo.

Ngwino Juru ry'umucyo Cyiza tubonye twizihiwe Ngwino ube ingenzi ube n'ingeri Uzabe umukobwa w'urugero Uheshe aho uvuka icyubahiro Maze ninkureba njye mvuga nti: Uwampa undi nkawe Cyuzuzo Ngwino Cyuzuzo.

Inkuru ko wavutse Cyuzuzo Njyewe yasanze mberewe N'uwayivugaga yaje aseka ati Wibarutse umukobwa, Cyo vuza impundu z'ihogoza Nahise mbanduka ngenda nseka Nkoranya amasonga muvukana Ngo tuze tukurore tunogerwe Ukimara kuvuka Cyuzuzo, Uri ku byahi Cyuzuzo.

(Cyprien RUGAMBA & Ballet Amasimbi n'Amakombe)

Kora subscribe hano:   / @urukarigroup4873  

Комментарии

Информация по комментариям в разработке