28/12/1993, abasirikare 600 b'Inkotanyi binjira iKigali barinzwe n'ingabo za MINUAR

Описание к видео 28/12/1993, abasirikare 600 b'Inkotanyi binjira iKigali barinzwe n'ingabo za MINUAR

Nyuma y’uko FPR Inkotanyi ikomeje gukaza umurego ndetse binagaragarira benshi ko idateganya kumanika amaboko, guverinoma ya Yuvenali Habyarimana yemeye ibiganiro by’amahoro ari nabyo byaganishije ku masezerano yashyizweho umukono tariki 04 Kanama 1993 i Arusha muri Tanzania maze impande zombi zikemeranya gushyiraho leta y’inzibacyuho aho FPR Inkotanyi yagombaga guhabwa 40% y’imyanya. Ayo masezerano kandi yemereraga FPR Inkotanyi kohereza batayo imwe iKigali yo kurinda abayobozi n’abanyapolitiki bayo biteguraga kurahira muri iyo guverinoma y’inzibacyuho. Bityo rero, ku gitondo cyo ku wa kabiri tariki 28 Ukuboza 1993, iyo batayo igizwe n’abasirikare 600 bayobowe na Charles Kayonga wari Lt. Colonel kuri icyo gihe, buriye amabisi menshi bahaguruka iByumba ku Mulindi w’Intwali barinzwe n’ingabo za MINUAR maze berekeza iKigali ahahoze hitwa kuri CND (ubu habarizwa ibiro by’Intego Nshingamategeko) ari naho bagombaga gukambika. Mu kugera iKigali, imihanda yari yakubise yuzuye abaturage buzuye ibyishimo, baje gusanganira no guha ikaze Inkotanyi, ikintu cyerekanaga bidasubirwaho ko impinduka mu gihugu yari ikenewe.

After the RPF Inkotanyi has gained considerable territory, Juvénal Habyarimana’s regime finally resorted to peace talks and a peace agreement was signed on the 4th August 1993 in Arusha, Tanzania where the belligerents agreed to a truce that would ensure the formation of a broad-based transitional government in which the Rwanda Patriotic Front would occupy 40%. This agreement also allowed the RPF to dispatch one battalion to the heart of the capital city, Kigali in charge of protecting its dignitaries and politicians who were soon to solemnly take oaths; and on a beautiful sunny Tuesday of the 28th December 1993, the RPF battalion of 600 soldiers, led by then Lt. Colonel Charles Kayonga boarded buses from RPF HQs in Mulindi under the UNAMIR escort to join their designated barracks at former CND (current Parliament House). On their arrival in Kigali, the city streets were packed with cheering people, irrefutable proof that the country needed some wind of change.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке