Wimfatanya n'akazi (+lyrics) - Augustin Mwitenawe, 1990 - Rwanda

Описание к видео Wimfatanya n'akazi (+lyrics) - Augustin Mwitenawe, 1990 - Rwanda

Wimfatanya n'izamu n'irondo, Shenge mbabarira
Nziko nta rurabo rutoha rutuhiwe
Ni akazi kanyima akanya
Ndagukunda nkagukumbura shenge
Sinarota nkwanga urabizi
Naba nitegura ngo nze kugusura
Bati nta n'umwe usohoka hali akazi
Rukundo we....


Sinari nzi rwose ko urukundo
Rubuza amahwemo ukarara utaryamye
Ukamera nk'uwasinze ugahwera
Ukarara utagohetse izuba rikarasa
Iyo rwagucaniriye ntiwitsa
Ugirango ucikiweho n'ishyamba
Utaba intwali, ukarora nabi
Rwakujugunya ishyanga
Rukundo we...


Ku irondo mba ngutekereza
Ngafata iya Kiyovu,nkaboneza Umuhima,
Kimisagara na Nyabugogo
Umuseke ukeya nkubona wese
Nkagira iyo mbunda inshengura ibitugu
Narwo urukundo runshengura umutima
Ngashaka kudomoka, nareba iyo utuye
Ngasanga ali kure, ali iyo bigwa
Rukundo we....


Ahubwo Rukundo nyakura undamutse
Tuganire nkurore ndamuke
Rukundo weee...

Nziko nta rurabo rutoha rutuhiwe
Nziko akazi k'ubu kabonwa n'uwo zereye
Nubikiwe imbehe ko naba nka bihehe
Ese wambona hehe, ko ntaba nkikubereye
N'aho wankunda, njye sinagukundira
Nta 'je t'aime' inzara igutema amara

Nziko nta rurabo rutoha rutuhiwe
Nziko akazi k'ubu kabonwa n'uwo zereye
Nubikiwe imbehe ko naba nka bihehe
Ese wambona hehe, ko ntaba nkikubereye
N'aho wankunda, njye sinagukundira
Nta 'je t'aime' inzara igutema amara

Nziko nta rurabo rutoha rutuhiwe
Nziko akazi k'ubu kabonwa n'uwo zereye
N'aho wankunda, njye sinagukundira
Nta 'je t'aime' inzara igutema amara
Rukundo we...


Wimfatanya n'izamu n'irondo
Shenge mbabarira
Nziko nta rurabo rutoha rutuhiwe
Ni akazi kanyima akanya

Wimfatanya n'izamu n'irondo
Shenge mbabarira
Nziko nta rurabo rutoha rutuhiwe....

Комментарии

Информация по комментариям в разработке