MENYA imiterere y’icyumba Perezida Kagame yararagamo ku Mulindi w'Intwari

Описание к видео MENYA imiterere y’icyumba Perezida Kagame yararagamo ku Mulindi w'Intwari

Nyuma y’Intambara yiswe iy’Agasantimetero yarwaniwe ahitwa Gikoba ho Mu cyahoze ari Komine Muvumba, ubu ni mu Karere ka Nyagatare umurenge wa Tabagwe, Umugaba mukuru w’Inkotanyi Maj Gen Paul Kagame yahise ategeko Ingabo ze ko batangira Ibitero byo gufata ikitwaga Perefegitura ya Byumba. Ibyo biteto byiswe “Ibitero bya byumba” ni byo byasize bifashe igice cy’aha ku Murindi w’Intwari. Perezida Kagame yahabaye mu mpere z’umwaka w’1992 kugeza mu 1994 aho yavuye azanye n’Ingabo ze mu rugambwa rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no gutabara abicwaga muri Rusange ndetse no gutabara Ingabo ze 600 zari zimaze amezi 5 muri CND Kimihurura zirinze Abanyapolitike ba FPR 28.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке