IRIBA RY'AGAKIZA 43: KRISTO WENYINE NIWE BYIRINGIRO BY'UBWIZA IGICE CYA 2

Описание к видео IRIBA RY'AGAKIZA 43: KRISTO WENYINE NIWE BYIRINGIRO BY'UBWIZA IGICE CYA 2

Uburezi P.125
Bibiliya yuzuyemo amahame yose abantu bakeneye gusobanukirwa kugira ngo babe bujuje ibyangombwa by’ubu buzima n’iby’ubuzima dutegereje. Kandi abantu bose bashobora gusobanukirwa n’ayo mahame. Nta muntu n’umwe ufite umwuka wo kunyurwa n’inyigisho za Bibiliya ushobora gusoma umurongo umwe muri yo ngo abure kuwungukiramo igitekerezo runaka kimwubaka. Ariko inyigisho y’ingirakamaro cyane Bibiliya yigisha ntushobora kuyibona uramutse wize Bibiliya rimwe na rimwe. Ntabwo ukuri guhebuje kuyirimo kwatanzwe ku buryo umuntu usoma hutihuti cyangwa usoma atagira icyo yitaho ashobora kugusobanukirwa. Umugabane munini w’ubutunzi buyirimo buhishwe mu ndiba yayo, kandi bushobora kugerwaho gusa binyuze mu gushakashakana umwete no kwihangana. Ukuri kubyara ukuri kwagutse kugomba gushakwashakwa kandi kugahuzwa, “Aha bikeya, hariya bikeya.” Yesaya 28:10.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке