“🔥 Inkotanyi ziturusha ubushobozi ni yo mpamvu zadutsinze”

Описание к видео “🔥 Inkotanyi ziturusha ubushobozi ni yo mpamvu zadutsinze”

IMPAMVU 5 ZATUMYE FAR ITAKAZA URUGAMBA
YARIHANGANYEMO NA RPA INKOTANYI
Igisirikare cya FAR (Force Armée Rwandaise ) cyatangiye Kubaho
kuva mu mwaka wa 1961 ariko bamwe mu basirikare bacyo ba
mbere bagiye mu Ishuri rya Gisirkare ryashinzwe n’Ababiligi I
Kigali mu mwaka wa 1960 abo barimo Yuvenal HABYARIMANA
wafatwaga nka numero ya mbere muri icyo gisirikare kuko ariwe
wari ufite numero de Matricule ya 0001 muri icyo gisirikare.iki
gisirikare rero cyabayeho mu myaka igera kuri 34 kitwa gutyo
ubwo ni kubutegetsi bwa Gregoire KAYIBANDA na Yuvenal
HABYARIMANA Kugeza Gisenyutse mu 1994.gusa mu isenyuka
ryacyo cyasenyutsa nyuma gitsinzwe n’ingabo zahoze ari Ingabo
za RPA Inkotanyi mu rugamba rwo Kubohora u Rwanda no
guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi FAR Yasenyukanye
Icyasha Gikomeye amateka azagumya Kuzirikana aricyo cyo kuba
yaragize Uruhare rukomeye mu gutsemba abatutsi basaga
Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside. Rero nkuko twabisabwe na
benshi Uyu munsi tugiye kugaruka ku mpamvu 5 zihambaye
zatumye FAR Itakaza Urugamba imbere ya RPA Inkotanyi
bikarangira Itakaje Urugamba burundu.Iyi ni INTSINZI
Tv.uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye
ugiye kukikugezho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze
Nabikubwiye ko Ngiye Kuvuga Impamvu eshanu zigaragukwaho
kenshi n’abashakashatsi mu by’Intambara n’Igisirikare mu Isi;
Abari Abasirikare ku mpande zombi baba abahoze ari abasirikare

ba RPA Inkotanyi cyangwa se abari aba FAR. Ndetse
nabasesenguzi batandukanye bafite Ubunararibonye buhambaye
mu ntambara barimo Umunyakanada Lieutenant Jenerali Romeo
Dallaire wari Umuyoibozi w’Ingabo z’Umuryango wabibumbye zari
zaraje mu Rwanda kubungabunga Amahoro zamenyekanye ku
Izina rya MINUAR wanitegereje Izi Mpande zombie zihanganye
mu rugamba RPA Inkotanyi yahagaritsemo Jenoside Yakorewe
Abatutsi. Kandi zimwe muri izi mpamvu tugiye kugarukaho
zanagarutsweho n’abanayamukuru mpuzamuhanga;abanditsi
n’abashakashatsi bagize icyo bavuga ku rugamba rwahuje
Inkotanyi za RPF n’Inzirabwoba za FAR.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке