IMANA ISHIMWE BY URUMURI FAMILY CHOIR KORA SDAC

Описание к видео IMANA ISHIMWE BY URUMURI FAMILY CHOIR KORA SDAC

Contact Choir: +250788474953 / +250788590807

IMANA ISHIMWE

Chorus
Imana ishimwe cyane,
Imana ishimwe ko tugihumeka,
Hari byinshi byakadutwaye,
Hari byinshi byakatujyanye
Imana ishimwe

Verse 1
Imana ihamagara Yona iti: "Yona mwana wanjye ngwino ngutume"
Yona arabyumva ariko aranga; afata ubwato yerekera iyo kure, ageze hagati mu nyanja umuraba uba mwinshi birakomera, bafata umwanzuro wo kumujugunya mu nyanja; ariko ntiyapfa.

Verse 2
Byarashobokaga ko Yona apfa, kumara mu nda y'urufi iminsi itatu, iyo mu mazi hasi cyane Imana Data yanze kumurekura, itegeka urufi kumuruka, uwari mu nda y'urufi mu mazi yongera guhabwa amahirwe imusozi; Imana Ishimwe.

Verse 3
Yona uyu munsi nitwe Imana yaduhaye misiyo nubwo Satani ameze nabi Imana Data yanze kuturekura itegeka ibyari bitugose, inyanja y'ibyendaga kuduhitana twongera guhabwa amahirwe imusozi, Imana ishimwe.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке