Ntacyo tuzaba - Chorale La Trompette (Official Video)

Описание к видео Ntacyo tuzaba - Chorale La Trompette (Official Video)

Ntacyo tuzaba - Chorale La Trompette (ADEPR Ruvumera)



Mana ihagarara mu itangiriro ukareba mu iherezo
Muri iyi isi yacu no mu ijuru niyihe mana ihwanye nawe
Watumenye tukiri insoro mu nda za ba mama
Ni wowe wategetse iby’iminsi yacu yo kubaho
Uko bwije uko bukeye, uko ibihe bisimburanwa
Twiringiye yuko tugufite ntacyo tuzaba

Imana yacu ni rurema imana yacu ni inyembaraga
Iyo ivuze biraba yategeka bigakomera
Yakinze ntawakingura, iyo ikinguye ntawakinga
Mu bushobozi buyuzuye byose birayumvira
Kuva aho rirasira kugeza aho rirengera
Ni ukuri twibesherejweho n’ubuntu buyuzuye

brigde
Ni iki cyatuma dutinya mu minsi
Ya makuba n’ibyago turi kumwe nayo
Kandi iri mu ruhande rwacu?
Hahirwa abo yatoranije ikabiyegereza

Kugira ngo bagume mu bikari byayo
Bahazwe ni byiza byaho
Ni igihome cyacu kirekire ni byose kubayifite
Ni ihumure ryabahunga ni ubuhungiro bwizewe
Mwa bari mu isi yose mwe mujye muyiringira
Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo


DIRECTOR:Thierry Jabo
PRODUCTION House: Zaburi Nshya Media
AUDIO:S- Janvier
COLORIST:Jabo
SET DESIGNER:Jabo
D.O.P:Philbert, Christian, Olivier,Chrispen, Edmond, Jabo
SOUND ENG:Janvier,Asaph
Band: Ghad (sordier_z), Mozze keys, Fab keyz, Amon, Asaph, Rukundo(@tyboo__bass)
Decoration: Alexia’s Design

Комментарии

Информация по комментариям в разработке