Abenshi muri bo Imana ntiyabashimye 🙆‍♂️🙆‍♀️ Nuko rero Uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa⚠️🚸🚸.

Описание к видео Abenshi muri bo Imana ntiyabashimye 🙆‍♂️🙆‍♀️ Nuko rero Uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa⚠️🚸🚸.

#ADEPR BIRYOGO
1 abakorinto 10:1-12

Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije,

bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose,

bose bagasangira bya byokurya by’Umwuka na bya byokunywa by’Umwuka,

kuko banywaga ku gitare cy’Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo.

Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu.

Ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje.

Nuko rero ntimugasenge ibishushanyo nk’uko bamwe bo muri bo babisengaga, nk’uko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywa bahagurutswa no gukina.”

Kandi ntimugasambane nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe.

Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk’uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n’inzoka.
Ntimukivovote, nk’uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n’umurimbuzi.
Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.

Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке