Dr Léon MUGESERA ni muntu ki?

Описание к видео Dr Léon MUGESERA ni muntu ki?

Doctor Leon MUGESERA
Docteur Leon MUGESERA Ni umwe mu banyarwanda bake bari barize bagera ku rwego rwimpamyabushobozi ihanitse (Doctorat) mu ndimi n’Imisesengurire yazo mu gihe cyo mu myaka ya 1990. Gusa ni numwe mu bantu bazwi mu mateka y’Isi yo mu bihe byavuba mu kuba ari umwe mu bantu bavuze imbwirwaruhame zuzuye urwango ruri ku Rwego rwo hejuru .mu Rwanda ho ntawutamuzi biturutse kuriyo mbwirwaruhame.nutamuzi kwisura cyangwa ubuzima bwe bwite ndetse bakaba batarigeze bagira naho bahurira azi Ijwi rito rito riri hejuru cyane ry’Umugabo wahagaze ku mugaragaro agakangurira abaturage babahutu gutsemba bagenzi babo b’Abatutsi mu ruhame. Kuri benshi Docteur Leon MUGESERA ni ikimenyetso cy’umujenosideri wakoresheje ururimi rwe agatsemba abatutsi.mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka kuri Docteur Leon MUGESERA mu buryo bwihariye ndetse turanibanda ku mbwirwaruhame ye yavugiye ku KABAYA yanatumye aguma mu mitwe y’abanyarwanda benshi;kandi turagaruka ku buryo byagenze nyuma yo kuvuga iyi mbwirwaruhame no kuribyinshi utamenye ku buryo MRND yanze ko akurikiranwa.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku NTSINZI TV iki ugiye kumva wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba ngiye no kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.



Mbahaye Ikaze.
MUGESERA Leon yavutse mu mwaka wa 1950 mu cyahoze ari Komini ya KIBIRIRA muri Perefegitura ya Gisenyi ubu ni ku musozi wa Rongi kari mu mudugudu wa Gapfura mu kagari ka Rusororo umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngorero mu Ntara Y’iburengerazuba .
MUGESERA Leon nkabandi bana bo mu gihe ke yize amashuri ye abanza ndetse akomereza mu yisumbuye yize mu ishuri rya College Kirisitu Umwami I Nyanza ( College Christ Roi).abiganye nawe muririshuri bagaragaza ko Leon MUGESERA yari umuntu w’umuhezanguni wangaga abatutsi ku rwego ruri hejuru ngo yagaragarizaga abanyeshuri b’abatutsi urwango rukomeye cyane.ku buryo abanyamateka benshi n’abanditsi barimo Docteur BIZIMANA Jean Damascene bamugarutseho muriyo myitwarire y’ubuhezanguni byumwihariko ubwo yigaga I Nyanza.


Mu mwaka wa 1973 Perezida Gerigora KAYIBANDA yari mu mwaka we wanyuma w’ubutegetsi bwe aho yanashakaga guhindura itegeko nshinga ngo akomeza gutegeka u Rwanda icyo gihe mu Ishyaka rye rukumbi ryari mu gihugu rya MDR PARMEHUTU harimo imyiteguro yo gukora icyo gikorwa.ariko ntabwo abasirikare bavukaga mu majyaruguru y’igihugu bari barangajwe imbere na Jenerali Majoro Yuvenal HABYARIMANA bigeze bemerera Perezida KAYIBANDA Gregoire gukora izo mpinduka kuko bamuhiritse ku butegetsi tariki 5 mu kwezi kwa Karindwi mu 1973.ariko mbere gato yuko ahirikwa kubutegetsi hari hashize hafi amezi arenga atanu mu gihugu habaye ibikorwa byo kwibasira abatutsi byumwihariko abari mu mashuri ndetse no mu mirimo ya Leta ;si aho gusa no mu giturage hari abaturage b’abatutsi bishwe.ni mu cyiswe DEGUERPRISSEMENT cyangwa Iyirukanwa ry’abatutsi ryakozwe na Leta ku mategeko n’amabwiriza ya Pereizda KAYIBANDA.

Mu mashuri rero Leon MUGESERA ni izina ryagarytsweho cyane mu Banyeshuri baje imbere cyane mu kwirukana bagenzi babo b’Abatutsi.aba banyeshuri birukanye bagenzi babo ndetse n’abandi bagize uruhare mu kwirukana abatutsi mu mirimo mu bigo bitandukanye bya Leta bari bahuriye mu gatsiko kitwa “Comite du Salut Public” ugerekenekereje mu Kinyarwanda ngo ni “Komite y’Ubucunguzi bw’igihugu”Leon MUGESERA ari muri bamwe mubari bayoboye ako gatsiko.
Ngarukiye ahangaha gusa ntabwo naba nkubwiye neza ibikorwa byo guhohotera abatutsi mu 1973 ariko ninifashisha ingero urahita ubyumva neza.

Ubundi igikorwa cyo kwirukana abatutsi mu mashuri no mu mirimo cyatangiye mu kwezi kwa kabiri mu 1973. Mu bigo bitandukanye bya Leta n’amashuri nko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yayoborwaga na Sylivestre NSANZIMANA ibikorwa byo kwirukana no kumenesha abatutsi byatangiye mu ijoro tya tariki ya 15 rishyira tariki ya 16 mu kwezi kwa kabiri mu 1973.uko iyirukanwa ryabatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda ryagenze byagaragajwe muri Raporo y’Uwari Regiteri wayo Bwana NSANZIMANA Silivesiteri twagarutseho yoherereje uwari Minisitiri w’Uburezi Gaspard HARERIMANA igaragaza Uburemere bw’akarengane abatutsi bakorewe n’abagenzi babo b’abahutu ari nayo yerekana Ubugome icyo gikorwa cyakoranywe.muriyo Raporo Recteur NSANZIMANA mu magambo make yabwiye Minisitiri HARERIMANA ati”ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa kabiri nahamagaye mu biro byanjye umuyobozi ushinzwe abanyeshuri witwa Olivier TREMBLAY ngirango menye uko umwuka wifashe kuko nari natangajwe no kubona ibintu byashyushye kandi abanyeshuri bariteguraga amatora y’ababahagarariye mu ishyirahamwe ryabo yagombaga kuba ku itariki ya 17 z’ukwa kabiri mu 1973.

#IntsinziTV #LeonMugesera #Genocide

Комментарии

Информация по комментариям в разработке