UMUNSI WA 7: MISA Y'ISENGESHO RYO GUSABIRA ABARWAYI 27/10/24 9H00 -15H00 Centre de 'Emmanuel Kigali

Описание к видео UMUNSI WA 7: MISA Y'ISENGESHO RYO GUSABIRA ABARWAYI 27/10/24 9H00 -15H00 Centre de 'Emmanuel Kigali

IGISINGIZO CYA YERIKO - MISA Y'ISENGESHO RYO GUSABIRA ABARWAYI - GUTURA Momo *182*8*1*077111# EMMA Rwanda cyangwa kuri 0798684708 (MUSABYIMANA) - Gutera inkunga ibikorwa bya Centre de l'Emmanuel Rwanda : Momo *182*8*1*0795293# EMMA Rwanda
--------------------------------------------------------------------
Communauté de l'Emmanuel ibatumiye mu gisingizo cya Yeriko (Louange de Jericho):
.
Ku cyumweru (27/10/2024): 9h00 - 15h00 hazaba misa y'isengesho ryo gusabira abarwayi.

Ahantu: Urugo rw'Umutima Mutagatifu wa Yezu (Centre de l'Emmauel - Kigali) iruhande rwa UNILAK - Kigali - hafi na Sonatubes
.
Rizanyura kandi kuri :
Youtube "Communauté de l'Emmanuel - Rwanda"
Youtube "Radio Maria Rwanda"
Radio Maria Rwanda
.

“Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata, nzasingiza izina ryawe iteka ryose. Zab 145(144),1”

Bakristu, bavandimwe namwe mwese mukeneye guhura n’Imana no kuvugurura umubano wanyu nayo, mutumiwe mu isengesho ry’igisingizo cya Yeriko rizabera mu Rugo rw’Umutima Mutagatifu wa Yezu kuri Centre de l’Emmanuel.

Muri iri sengesho, Nyagasani atubohora ku ngoyi z’icyaha zatubase, adutura imitwaro ituremereye, ahirika inkuta z’agahinda gakabije, urwango, inzika, ibizazane byugarije imiryango yacu, akatubohora kuri zakarande z’imiryango dukomokamo, maze akaduha gutsinda ibitero umwanzi shitani atugabaho, tubikesha ububasha bw’Imana yacu.

Iri sengesho tukaba turikomora ku bakurambere bacu mu kwemera, ubwo babonaga ko, kwinjira mu mugi wa Yeriko bidashoboka, bawuzengurutse iminsi 7 maze ku bw’itegeko ry’Umusumba byose, ku munsi wa 7 inkuta zose zihirimira icyarimwe ku bw’imbaraga z’ibisingizo.

Muri iri sengesho, njye nawe turatumiwe, ngwino duhurire mu rugo rw’Umutima Mutagatifu wa Yezu kuri Centre de Emmanuel ku maze dusingize Imana. Ni kuva kuwa mbere tariki ya 21 Ukwakira kugera ku cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024. Kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, tuzajya dutangira saa 17h30 dusoze saa 20h30, kuwa 6, tuzatangira 17h00 dusoze 20h00. Naho ku cyumweru tuzatangira 9h00 kuko tuzanagira Misa yo gusabira abarwayi.

Abafite ubuhamya bw’ibyo Nyagasani yagiye abakorera muri iri sengesho ntimubwihererane, nimwihutire kubudusangiza maze bwubake kiliziya.
Abatuye kure, namwe abatuye i mahanga ntitwabibagiwe, muzifatanye natwe mukoresheje umuyoboro wa YouTube ya Communauté de l’Emmanuel, n’uwa Radio Mariya Rwanda, maze duhuze umutima. Mu ijambo ry’Imana rigira riti: “Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.” Yohani 19,37

.
Igisingizo cya Yeriko ni iki?
Igisingizo cya Yeriko gikomoka muri Yozuwe 6, 1-20, aho Nyagasani yabwiye Yozuwe ko abayisiraheli bazenguruka Yeriko inshuro ndwi, bavuza rwamo maze umunsi wa karindwi inkuta z’umujyi zirariduka.
.
Natwe mu buzima bwacu, hari byinshi twagereranya n’ibyo bikuta, bituziritse mu buzima bwacu (ibikuta by’ubwoba, kwikuza, kwirata, ubushomeri, kubura urubyaro, amahoro macye, ibyaha,…..) n’ibindi bitugora mu buzima bwacu.
.
Ibyo byose tubizana imbere ya Nyagasani, we udukunda, tukamushimira, tumusingiza ibyiza adukorera imbere y’isakaramentu ritagatifu.
.
Tubikora mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, Kristu udukunda, yiteguye kudukoraho, akaduhumuriza, akatubohora, akadusubiza kandi akadukiza.

DUSINGIZE IYADUHANZE, NA YO IDUHANGAMURIRE IBYANANIRANYE.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке