CLARISSE KARASIRA - ANGELINA

Описание к видео CLARISSE KARASIRA - ANGELINA

Indirimbo ANGELINA yashibutse ku nkuru mpamo y'umwe mu banyeshuri twiganye mu mashuri abanza wari ufite ubwenge bwinshi mu ishuri ndetse n' impano nyinshi yavukanye ku buryo twese twamubonagamo amizero akomeye y'ejo hazaza h'igihugu. Ariko siko byaje kugenda kuko nyuma y'imyaka myinshi naje guhura nawe asigaye ari umukarani. Mukiganiro twagiranye cyuzuye amarira, nasobanukiwe ko Uyu mwana yagerageje gushaka ubuzima, n'uko yateza impano ze imbere ariko abakamufashije bakamuheza.


Nifuje gukora iyi ndirimbo ngo nkebure abantu bose by'umwihariko abakoresha cyangwa abafite uko bazamura Impano z'abato ngo bikebure bakorere mu mucyo. Bafashe abana kuzamura impano zabo, batange akazi batagendeye ku cyimenyane nkuko bamwe babikora. Ntabwo ibibazo by'ubushomeri cyangwa guteza imbere impano z'abato ari inshingano za Leta gusa, ahubwo ni inshingano za buri wese wagiriwe umugisha wo kuba yafata icyemezo runaka cyangwa agatanga imirimo (Business people). Ba Angelina ni benshi cyane dukore iyo bwabaga dufatanye na leta duhe amahirwe menshi abato bacu kuko nibwo tuzabaremamo icyizere bakabasha kuba icyo Imana yabaremeye ngo babe.


Audio producer: FODA
Video Producer: Bless world Music
Porject coordinator: Ramzent
Executive producer: Sylvain Dejoie
Bodyguard on set : MATATA

Комментарии

Информация по комментариям в разработке