Ubuzima bwa Kigali igituwe n'abantu 2000

Описание к видео Ubuzima bwa Kigali igituwe n'abantu 2000

Amateka atubwira ko Kigali mu gihe cy’Abakoloni b’Abadage ba mbere baje mu Rwanda kari agace kakorerwagwamo ubucuruzi igura n’iguranisha ndetse hakaba isoko ry’imbandika cyangwa se (Impu z’inka)

Aka gace kari kagizwe n’abaturage 2000 muri bo 420 bari abanyamahanga barimo abarabu, abahinde n’abadage.

Dusubiye inyuma mu mateka, bivugwa ko Umwami Cyilima Rugwe wategetse u Rwanda mu myaka ya 1345-1378, ngo yageze ku musozi wa Kigali, yitegereje igihugu aravuga ati “Igihugu ni kigari”, bihera ubwo aka gace ka teritwari cyangwa intara yitwaga Bwanacyambwe haba i Kigali utyo.

Mu mwaka wa 1898, Umudage witwaga Richard Kandt, yaje mu Rwanda ashakisha isoko y’uruzi rwa Nili, ayisanga mu rusobe rw’imigezi ituruka mu ishyamba rya Nyungwe.

Muri Kigali y’iki gihe, haracyagaragara zimwe mu nyubako zubatswe kera ku buryo zibungwabungwa kugira ngo abazabaho mu bisekuru bizaza, bazamenye uko umurwa mukuru w’u Rwanda wasaga mu kinyejana cya makumyabiri.

Urugero ni nk’Ingoro y’amateka yitiriwe Richard Kandt ikaba yarubatswe muri 1907. Ni yo nzu ya mbere igezweho yubatswe mu Mujyi wa Kigali. Ukurikije amafoto yakera, ubona ko uko yubatswe icyo gihe ari ko ikimeze.

Mu kurushaho gusobanukirwa iby’uyu mujyi, Kigali Today yagendereye inzu Ndangamateka ya Richard Kandt ibumbatiye ibyinshi bigaragaza ndetse bivuga ku mateka y’umurwa mukuru w’u Rwanda.

Ababaye muri Kigali mu myaka yo hambere bavuga ko imihanda yari micye cyane kandi idatunganije nk’ubu, ku buryo byari bigoye kuba warangira umuntu aho utuye. Abazi amateka ya Kigali bavuga ko agace ka Nyamirambo ari ko kari gatuwe cyane kurusha utundi duce by’umwihariko abayoboke b’idini ya Islam bari mu ba mbere bisanze aha hantu.

Camera & Editing: Eric Ruzindana
Script & Narration: Eric Ruzindana
Drone Footages: Courtesy
Photos: Rwanda Archives

#Kigali #Rwanda

Комментарии

Информация по комментариям в разработке