Reka ndate Imana Data | Josh Ishimwe (Gakondo Style)

Описание к видео Reka ndate Imana Data | Josh Ishimwe (Gakondo Style)

Audio Producer : Bruce&Boris
Bgv's:Peace Marara
Credo Santos


Video Producer : Musinga
Contacts : 0782147326 , 0782051627
email : [email protected]
facebook account : Ishimwe Josh
Instagram account : Ishimwe Joshua
Twitter : @Josh_Ishimwe

Reka Ndate Imana Data

Ref: Reka ndate Imana Data.
Reka mvuge ibigwi byayo
Kandi nshimire ingabire
Y'ubuhanga n'ubwenge
Muntu usumba ibyo yaremye Uri Mu ishusho ryayo (×2)

1: Nzajya niyambaza uhoraho.
Mu gitondo uko mbyutse
Nti Dawe nyir'ubuntu ngushimiye kuramuka
Malayika murinzi nkwiragije uyumunsi (×2)

2: Roho w'Imana Ni umuremyi
Wowe ngendana iteka
Uze untere ubutwari
Maze mbone gutsinda
Shimwe nshimisha Abandi nziko ngirira Imana (×2)

3: Igihe cyose ndi mu misa
Nyagasani nkwiragize
Nteze amatwi ijambo ryawe
Nkesha intumwa witoreye
Zamamaza inkuru nziza Mu mahanga yo Ku isi. (×2)

4: Hari abahinyura ibyo uvuga
Bakirengagiza ibyo ukora
Tubime amatwi tubihorere
Maze ducinye akadiho
Tuti Mana idukunda kuri iy'isi turi abawe (×2).

5: Reka ndate Imana Data
Yo mugenga wa byose
Yaduhaye umutima umwe
Ngo dukundane ubwacu
Ngo dukundane ubwacu tubone kuyikunda (×2).

Комментарии

Информация по комментариям в разработке