Ezra Mpyisi (Igice Cya 2) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP417

Описание к видео Ezra Mpyisi (Igice Cya 2) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP417

#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA

Ezra Mpyisi ari hafi kuzuza imyaka ijana ariko ubuhanga buri mu magambo avuga, ni umwimerere nk’umusore w’imyaka 30. Ni umwe mu nararibonye nke u Rwanda rusigaranye kuri ubu, kuko aruzi neza rukiri ibihuru, ku Muhima hagitaha impyisi, i Rwamagana hakiri amashyamba, Rukali ikiri Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960 ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Subscribe to my YouTube Channel:
   / @dashdashtv  
IG:   / dashim250  
Facebook:  / dushimimana.dashim.9  
Whatsapp: +250784069299

Комментарии

Информация по комментариям в разработке