MAHIRWE YANJYE WAGIYE HE? BY Jay Art. ( Official Video ) made by CEI EMPIRE.

Описание к видео MAHIRWE YANJYE WAGIYE HE? BY Jay Art. ( Official Video ) made by CEI EMPIRE.

MAHIRWE YANGE WAGIYE HE??
"""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""

Mahirwe yange wagiye he?
Mahirwe yange ko wanyaanze
Mahirwe yange ko wampunze
Mahirwe yange ko unyihunza
Mahirwe yange ko unyiranga😭

Mahirwe yange wagiye he?
Ko nkora cyane ntaruhuka
Amajoro menshi ntagoheka
Amanywa nkiriza umunsi
Ariko ukanga ukampunga 💔😭

Mahirwe yange wagiye he?
Ko mbona abandi bakubona
Badasiiba guhirwa rwose
Baratera intambwe bagenda
Nkasigara nkiri wa wundi😥

Mahirwe yange wagiye he?
Dore urungano rurashaka
Abandi nkarora bashakwa
Barubaka ingo zirakomeye
Njye nirirwa nteze indege😭

Mahirwe yange wagiye he?
Dore imyaka iranjyanye
Umwe urahita indi ikaza
Ibihe biraza bigaha ibindi
Nkasigara nkiri wa wundi.

Mahirwe yange wagiye he?
Abo twiganye baraminuje
Turahura nkarora hasi
Maze n'abo bakanyihunza
Ngo ndi umuturajye sinize.

Mahirwe yange wagiye he?
Ko bamwe twiganye
Mbarusha ubwenge
Mba uwambere bampemba
Bo bazakaza n'inyuma yange?

Mahirwe yange wagiye he?
Ngize ngo ndize nk'abandi
Niga ibiri uwagatatu biranga
Atari ukwanga kundi kwange
Ahubwo ari ubukunku ntatunze

Mahirwe yange wagiye he?
Ngize ngo ndize ndasoje
Nkora ikizami mbona ndatsinzwe
Ndongera ngo ahari byakunda
Mahirwe yange ukomeza kwanga.

Mahirwe yange wagiye he?
Ngize ngo ndize ndatsinze
Mbura akazi ndashomera
Aho nkasabye bakansaba
Ibyo ntatunze nguma aho ngaho

Mahirwe yange wagiye he?
Ngize ngo mbonye igishoro
Nti ubanza nsubijwe ahari
Ngo bucye Benengango
Baransura nsubira ku isuka.

Mahirwe yange wagiye he?
Ngize ngo ndakunze nk'abandi
Nkomereka bidateye kabiri
Kuva ubwo mpurwa urukundo
Mbana inguma k'umutima.

Mahirwe yange wagiye he?
Ibyago byange nca akenge
Nsanga ndi agapfubyi
Nta data na mama ndeba
Maze Isi iranyota cyane😭😭

Mahirwe yange wagiye he?
Ndarora Isi nkabona impaze
Ndarira nkabura umpoza
Ndabona nibuze ntakundi
Ndumva ubuzima bwanze.

Mahirwe yange wagiye he?
Dore imyaka ibaye mirongo...
Ndahita bati dore arakecuye
Uriya azagumirwa n'ubundi
Ntazashakwa nk'abandi.

Mahirwe yange wagiye he?
Ngize ngo birakunze ndashatse
Mbura urubyaro ndashavura cyane
Kandi abandi mbona babyara
Sinarutindamo nsubira iwacu.

Mahirwe yange wagiye he?
Ese ubundi ubwo ubaho?
Niba ubaho se uba he mbwira?
Ko ntaho ntageze ngushaka
Wihishe he ubundi ubwo ngubwo?

Mahirwe yange wagiye he?
Ndabizi ko uriho rataa
Sinzacika intege ngihumeka
Nzakubona umpoze ndabizi
Unsetse nongere nterere.

Mahirwe yange ndabizi urahari
Ngaho uyu mwaka unsure
Unyereke ibimenyetso
Mpirwe nanjye nk'abandi
Mbone ntera intambwe najye.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке