Umugore yagiye i Ndera|Twapfushije abana bane, Narwaye amavunja....Umusaraba wa Barakagira Pascal

Описание к видео Umugore yagiye i Ndera|Twapfushije abana bane, Narwaye amavunja....Umusaraba wa Barakagira Pascal

Ev.Barakagira Pascal w'imyaka 39 yavukiye mu Karere ka Gisagara, akaba umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR. Ubuhamya bwe buteye agahinda ariko kugeza uyu munsi arashima Imana.

Yapfushije ababyeyi akiri muto cyane. Nyina yapfuye se amaze icyumweru atabarutse. Yarwaye amavunja, yahinze imisiri ahingira abantu bamwe bakamwambura, yaragiye ingurube, yenze ibigage bakamuhemba ibivuzo, yateze amafuku bakamuhemba kuyarya, yabaye umukozi wo mu rugo n’ibindi bitandukanye.

Mbere gato y’ubukwe bwe na Claudine ngo bahise baroga umugore we arwara urushwima aza gukizwa n’abanyamasengesho. Icyo gihe ubukwe bwahise bupfa; bateguye ubukwe ku nshuro ya kabiri ariko mbere y’uko buba, Pascal yakoze impanuka ikomeye amaguru yenda gucika.

Ubukwe bumaze kuba, Barakagira avuga ko yishimye amezi 11 gusa, nyuma y’aho biba imiborogo gusa. Umugore we akimara kubyara umwana wa mbere yahise apfa, nyina na we ahita agira ihungabana ariruka amara amezi atandatu baramubuze azenguruka Kigali arya ibiryo byo muri poubelle gusa.

Yaje kumufata amujyana i Ndera, ibyabereyeyo nabyo ni intambara ndende. Uko yaje gukira akongera kuba umuntu nabyo ni ubuhamya burebure.

Isimbi TV tuzabagezaho ikindi gice gikomeye cy’ubu buhamya. Niba wifuza kuvugana na Barakagira wamuhamagara kuri +250783534921 cg ukamwandikira kuri E-mail: [email protected]

Комментарии

Информация по комментариям в разработке