Ubuzima bwa Perezida Kagame nyuma yo kubohora Uganda: Igice cya 3

Описание к видео Ubuzima bwa Perezida Kagame nyuma yo kubohora Uganda: Igice cya 3

UBUZIMA BWA PAUL KAGAME NYUMA YO KUBOHORA UGANDA
Nyuma y’intambara yo kubohora Uganda Paul Kagame n’abandi banyarwanda batangiye gutegura undi mushinga wihariye wo kubohora n’u Rwanda. Ni umushinga bateguye m gihe kigera ku myaka ine kuburyo nawo wongeye guhamya bidasubirwaho umurava;ubwitange n’urukundo bari bafitiye igihugu cyabo. Ariko kuri Paul KAGAME we byari ingingo yagize iye kuburyo byose yakoraga byabaga bifite aho bihuriye niyo mpamvu.kuri we u Rwanda yari ingingo yo guhitamo mbere y’ibindi byose. Mu myaka ine rero kuva mu 1986 kugeza mu 1990 hakozwemo byinshi byanatumeye koko urugamba rwo kubohora u Rwanda rushoboka gusa na none Paul KAGAME nawe iki ni igihe yabayemo ubuzima bwe bwihariye nkumuntu .ubuzima bwe rero nyuma yo kubohora Uganda niyo ngingo tugiye kugarukaho mu gice cya gatatu ku biganiro by’uruhererekane bigaruka ku Buzima bwa Perezida KAGAME. Muri iki kiganiro nabwo ndifashisha ibitabo bibiri byanditswe ku buzima bwa Perezida kagame birimo “A Thousand Hills:Rwanda’s Rebirth and The Man Who dreamed it” cyanditswe na Stephen KINZER kigasohoka mu 2008 ndetse n’ikindi kitwa “KAGAME: Conversation with The President of Rwanda “ cyanditswe na Francois SOUDAN kigasohoka mu 2015.iyi ni Intsinzi Tv .iki kiganiro ugiye kumva wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkagishyira no mu majwi nkaba ngiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze
Kuva Tariki ya 26/1/1986 Ubwo Uganda yari yinjiye mu bundi butegetsi bushya ariko kurundi ruhande abanyarwanda nkuko nabikubwiye ntangira nabo nabo bari binjiye mu gihe bagombaga kubyaza umusaruro uruhare bari baragize mu ntambara yo kubohora Uganda.
Ahangaha hari hashize hafi imyaka irindwi Paul KAGAME na Fred RWIGEMA biyemeje kwinjira mugisirikare kuko bakibonagmo ko cyazatanga umusaruro mu guha u Rwanda icyerekezo gikwiye.
Aha rero nyuma yo kubohora Uganda uwavugako icyo aba bagabo bari baratekereje cyari kimaze kujya mu buryo icyari gisigaye kikaba kwari ugushyiraho gahunda ihamye yafasha mu gutanga uwo musaruro ntiyaba yibeshye.
Icyo gihe nkumwe mu bantu bari imbere cyane mu batanze Serivisi zagatangaza mu kubohora Uganda kuva mu gitero cyo mu kwa kabiri mu 1981 kugeza Uganda Ibohowe Paul KAGAME nubundi yahise akomereza mu ishami ry’ubutasi aho muburyo bwihuse mu mwaka wa 1986 yahise ahabwa inshingano zo Kuyobora Itsinda ryabasirikare ba Uganda bo ku rwego rwo hejuru bageraga kuri 67 boherejwe muri CUBA ya Fidel CASTRO mu myitozo n’amasomo kubijyanye n’Ubutasi. Aya masomo yayamazemo amezi icyenda ari muri Cuba.
CUBA cyari kimwe mu bihugu byari mu kwaha n’uruhande rwabasoviyete mui gihe cy’Intambara y’ubutita.bo bari abakominisiti bakaba abari abanzi bakomeye ba Poilitiki za Gikapitalisiti z’abanyamerika nyamara CUBA ituye mu marembo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rero ibi byatumaga CUBA igira ishami ry’ubutasi buri hejuru kandi bukomeye kuko kenshi cyane niba Atari bui gihe wasangaga ihora ifite kubufasha bwa KGB.KGB cyari ikigo cy’ubutasi bw’abasoviyete bahoraga bareberera CUBA .rero ibi byari bihagije ngo iki gihugu cya CUBA kibe mu byari bifite ubutasi bwagatangaza mu Isi yo muri ibyo bihe.
#PaulKagame
#IntsinziTV

Комментарии

Информация по комментариям в разработке