Menya ibyavugiwe mu nama ya nyuma ya Guverinome y'Abatabazi

Описание к видео Menya ibyavugiwe mu nama ya nyuma ya Guverinome y'Abatabazi

IBYAVUGIWE MU NAMA ZA GUVERINOMA Y’ABATABAZI PART 3
Iki ni igice cya gatatu kikaba ari nacyo cya nyuma ku biganiro bitatu bikurikiranye twabateguriye kuri bimwe mu Byavugirwaga mu nama zitandukanye za Guverinoma y’abatabazi yateguye ikanashyira mu bikorwa Umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Ibi byavugirwa muri Izi nama ni Ibimenyetso amateka azagumana mu kugaragaza uko aba bitwaga abayobozi b’u Rwanda icyo gihe barusenye bakarema;bagashyikira ndetse bakayobora Politki z’u rwango n’amacakubiri maze Inzirakarengane zirenga Miliyoni zikicwa bareba ahubwo bakomera amashyi abicanyi.mu buryo bwihariye ibi ni ibikorwa amateka Atazigera yibagirwa ni nayo mpamvu natwe tugiye kubigarukaho nkikimenyetso gishinze mu Isi gihamya koko uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa.Iyi ni Intsinzi Tv.uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikuygezaho ndi ERIC SAFARI.
Na none Uko Jenoside yakomezaga gukorwa mu bice Byari bikiri mu maboko ya Leta Niko n’inama za Guverinoma y’abatabazi zakomezaga gukorwa kugirango ziyihe Umurongo .ariko ubwo Kurundi Ruhande Ingabo za FPR-INKOTANYI niko zagendaga zitsinda abicanyi zinahagarika Jenoside, ba Burugumesitiri bamwe n’abandi bategetsi mu nzego zimwe na zimwe
barahunze batinya ko bafatwa bakabazwa ubwicanyi bakoze. Rero Guverinoma yasimbuje benshi muri abo bari barahunze cyangwa bari baravuye ku mirimo yabo. Hari mu nama yo ku wa 17 Kamena 1994 . Abategetsi bashyizweho ni aba ngaba, kandi bose ni abantu b’intagondwa bemeraga umugambi wa Jenoside.

Muri Minisiteri y’Imari hashyizweho aba ngaba:

Umuyobozi mukuru w’Ibiro bya Minisitiri (Director of Cabinet : NTIRIGIRUMWE Gervais

Umujyanama ushinzwe Politiki n’Amategeko : Vainqueur Alphonse

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri : NTAHONDI Felicien

Umuyobozi mukuru wa
Banki Nkuru y’Igihugu : NTIRUGIRIMBABAZI Denis ;

Umuyobozi mukuru wa Banki
y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) : GASAMUNYIGA Froduald
kandi Hanashyizweho ba Burugumesitiri cumi na batanu (15) bakurikira:
Muri Perefegitura ya Ruhengeri,

Komini Kinigi: HAGUMIMANA Etienne,
Komini Mukingo:KAJELIJELI Juvénal.

Muri Perefegitura ya Butare,
Perefe: Liyetona Koloneli Alphonse NTEZIRYAYO;
Komini Nyabisindu: NGIRUWONSANGA Vincent,
Komini Rusatira: KANDAGAYE Jean Marie Vianney,
Komini Muganza: NDAYAMBAJE ELIE,
Komini Ndora: UWIZEYE Fidèle

Muri Perefegitura ya Gitarama,

Komini Masango: MWANAFUNZI Anthere,
Komini Nyabikenke: MUSABYIMANA Vedaste,
Komini Nyakabanda: NSABIMANA Camille,
Komini Musambira: Karani Dominique.

Muri Perefegitura ya Gisenyi,
Komini Nyamyumba:NZITABAKUZE Henri
Perefegitura ya Kigali y’Umujyi na Kigali Ngali,
Komini Kicukiro: KARANGANWA Gerard,
Komini Kanombe: NDUWAYEZU Jean,
Komini Tare: RUKIMBIRA Leodomir,
Komini Butamwa: MUHIZINA Sebastien.

#IntsinziTV #Genocide

Комментарии

Информация по комментариям в разработке