Gen Rtd Fred IBINGIRA ni muntu ki?

Описание к видео Gen Rtd Fred IBINGIRA ni muntu ki?

Ubundi Jenerali Fred IBINGIRA ni umugabo wavutse mu mwaka
wa 1964 avuka ku babyeyi babanyarwanda bari barahungiye mu
gihugu cya Uganda kubera Ubwicanyi bwibasiye abanyarwanda
bo mu bwoko bw’abatutsi kuva mu mwaka wa 1959
Ibi byuko yavukiye muri Uganda nawe yagiye abigarukaho
kenshi imbere ya Micro z’abanyamakuru .Ubu ni umugabo ufite
Imyaka 59 y’amavuko.
Jenerali IBINGIRA yavukiye ndetse akurira muri Uganda.ndetse
ahiga amashuri ye aho yize mu ishuri rya Gisozi Senior
Secondary School.
Uyu nguyu zimwe mu nyandiko zimugarukaho zivuga ko ari
umwe mu Banyarwanda bafashije Yoweli kaguta Museveni mu
kurwana Intambara yo Kubohora Uganda izwi ku Izina rya
“Uganda Bush War”
Nibyo Jenerali Fred IBINGIRA ni umwe mu basore
babanyarwanda bari bakiri bato bateye ikirenge binjira mu
mushinga wo kwifatanya na Yoweli Kaguta Museveni mu
guhashya Milton Obote

Kugeza tariki 26/1/1986 ubwo abarwanyi bafataga umujyi wa
Kampala bikageza Jenerali Yoweli Kaguta Museveni.
Nyuma yo gusoza Intambara yo kubohora Uganda.Fred IBINGIRA
yakomeje nubundi kuguma kuba Umusirikare w’igisirikare cya
Uganda UPDF
Mu mwaka wa 1987 Fred IBINGIRA nibwo yazamuwe mu mapeti
ashyirwa mu rwego rwaba Ofisiye ndetse ahabwa inshingano zo
kuyobora Platoon. Iryo ni itsinda ry’abasirikare bari hagati ya 20
na 50.
Mu gisirikare cya Uganda yakomeje kuzamuka kuburyo mu
mwaka wa 1988 yazamutse mu ntera agirwa Umuyobozi wa
Company.iyi Company yo iba ifite hagati y’abasirikare 80 na 250
Ntagutinda mu mwaka wa 1989 Jenerali fred IBINGIRA
yarongeye arazamurwa ashyirwa ku rwego rwo Kuba umuyobozi
wungirije wa Batayo ya karindwi mu gisirikare cya Uganda UPDF.
Kandi niko yakomezaga intambara zitandukanye zarimo
guhangana n’Inyeshyamba zaba Acholi zarwanyaga ubutegetsi
bwa Museveni mu majyaruguru ya Uganda.
Kurundi ruhande mu myaka ine kuva mu 1986 kugeza mu 1990
Jenerali Fred IBINGIRA yazamutse mu mapeti arwana intambara
zitabarika mu mutaka w’Igisirikare cya Uganda.bimuhindura
uwubunararibonye Ntagereranywa yaragiye Kwifashisha mu
rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке