Indirimbo nziza yo Mugitabo #20 mu Gushimisha Imana yaririmbwe na bamwe mubagize Inyange team arib: JABO na VENE.
Lyrics
1. Mbonye Umukiza mwiza,
Ni Yesu Kristo,
Ni we uruta inshuti zose zo mu isi.
Igikundiro cye cyinshi,
Ni cyo cyanyemeje,
Kumusanga ngo anyuhagire ankize,
Anyurura mbabaye,
Ankiza amakuba,
Amaganya yanjye ajya ayanyakira,
Yaka nk' inyenyeri teka n' uw igikundiro,
Ni we uruta inshuti zose zo mu isi.
REF, Anyurura mbabaye,
Ankiza amakuba,
Amaganya yanjye ajya ayanyakira,
Yaka nk' Inyenyeri iteka,
Ni uw igikundiro,
Ni we uruta inshuti zose zo mu isi.
2. Intimba zanjye zose,
Yarazikoreye,
Uko ngeragejwe andinda wa mubi.
Ibyantwazaga igitugu,
Yarabimbatuye,
N' igihome cyanjye,
Njya Mwihishamo.
Naterwa na satani,
Ngahanwa n' inshuti,
Yesu azantabara angeze mu ijuru,
Yaka nk' inyenyeri iteka,
N' uwo igikundiro,
Ni we uruta inshuti zose zo mu isi.
3. Ntazansiga nk' imfubyi
Ntazampemukira.
Mpora mbeshwaho no kwizera gusa.
Ubwo angotesheje ingabo,
Ntacyo ngitinya pe!
Ajy' antungisha manu yo mu ijuru.
Njya nkumbura n' umunsi
Nzagera mu ijuru,
Nzanezerwa ni mureba mu maso:\n\n\n Yaka
Nk' inyenyeri iteka n' uwo igikundiro,
Ni we uruta inshuti zose zo mu isi.
Mwibuke gukotra subuscribe,like,comment na share, turabakunda cyane!!!!!
keyword
Murinzi we menyesha igihe(#385 mu gushimisha), Imana ishimwe cyane by inyange team,Waayatse ijambo _by _Inyange team,Indirimbo z' Imana, indirimbo zo mugitabo(Gushimisha\ Agakiza) Indirimbo nshya,Igisirimba,kurumya no Guhimbaza Imana,indirimbo nyarwanda.
Информация по комментариям в разработке