Abana 8 ba HAYABYARIMANA barezwe bate? ubu baba he?

Описание к видео Abana 8 ba HAYABYARIMANA barezwe bate? ubu baba he?

ABANA BA HABYARIMANA UBU BARI HEHE?

Kenshi iyo hagarukwa nkuru zihariye zaranze ubuzima bwa Perezida HABYARIAMANA n’Umugore we Agatha KANZIGA HABYARIMANA burigihe hagarukwa ku nkuru y’uburyo iyi Couple yari yarabyaye abana bagera ku munani kandi bavutse mu gihe kimyaka 12 yabo ya mbere bamaze kubana.mu nkuru tugiye kugarukaho uyu munsi bitandukanye nizindi nshuro ntabwo tuvuga kuri Habyarimana n’umugore we Kanziga ahubwo tugiye kuvuga kuri aba bana umunani ba Habyarimana ,ese ni bantu bari bantu ki? Tugiye kuvuga ku buzima bwabo bwihariye.iyi niyo ngingo yacu muri iki kiganiro.iyi ni Intsinzi Tv.iki kiganiro ugiye gukurikira wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye wagitunganyije mu majwi nkaba ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.
Yuvenal HABYARIMANA na Agatha KANZIGA bashakanye tariki 17/8/1963 ubwo Habyarimana yarafite imyaka 25 naho Agatha we yarafite myaka 20.
Uyu muryango wari ugitangira nawo wari wihariye ukwawo kuko Habyarimana yari umwe mu basirikare ba mbere u Rwanda rwari rutunze,ubwo rero uru rugo rwe ntirwasabaga umunyu hakurikijwe uburyo umusirikare yari abayeho mu Rwanda rwa nyuma y’ubwigenge muri myaka ya 1960.
Uyu muryango rero ntiwatinze kugira abana kuko hashize amezi icyenda gusa babanye tariki 12/5/1964 nibwo havutse umwana wabo w’imfura Jean Pierre HABYARIMANA. Jean Pierre HABYARIMANA nkimfura ya Perezida ni umwana wakuze nkabandi bana bo mu myaka ye ariga Amashuri abanza ndetse nayisumbuye anakomereza mu Bufaransa kwigayo.
Umwe mu basore wanganaga ,wabanye ndetse wabiganye na Jean Pierre HABYARIMANA umuzi neza kuko ise Umubyara nawe yari inshuti ya Habyarimana witwa Aime Katabarwa yibuka uko Jean Pierre yarateye.
Aime Katabarwa aganira na Andrew Wallis wanditse igitabo Stepp’d In Blood yaragize ati “ mu gihe twari mu mashuri yisumbuye Yari umwana mwiza wicisha bugufi ,mu minsi isanzwe twabaga muri Bigo twigamo maze muri Weekend tugasubira mu rugo,yicishaga bugufi ndetse yewe wabonaga adashaka kumenyekana no gufatwa byihariye.nyuma yo kurangiza Amashuri yisumbuye Jean Pierre HABYARIMANA yerekeje mu I paris mu Bufaransa kwigirayo aha rero niho yatangiye guhinduka,kuko yarageze kure y’ababyeyi be aho yashoboraga kuba ubuzima bwo kubaho ari umuntu wigenga kandi icyo gihe yari umusore ugeze mu myaka 20. Icyo gihe Ambasederi w’u Rwanda mu Bufaransa yahawe inshingano zihariye zo kumereberera ariko nawe haribyo Atari gutinyuka kumubuza.
Ni icyo gihe Jean Pierre HABYARIMANA yatangiye kunywa inzoga nyinshi kandi kenshi ,ndetse ubwo niko nkumwana w’umunyamafaranga wayahoranaga nkumwana wa Perezida yahoranaga n’abagore iruhande rwe aho yacaga hose.
Mu buhamya bwa Aime KATABARWA yanavuzeko uyu musore yigeze kugira n’abakunzi babakobwa babatutsikazi ngo ariko igitutu cya Nyina n’abandi bo mu umuryango we cyatumye abareka.
Jean Pierre HABYARIMANA Ari mu Bufaransa yanabonye umwanya wihariye wo kumenyana byimbitse na Christophe MITTERAND umuhungu wa Perezida w’Ubufaransa Francois Mitterand. Aho bombi batangiye gukora za Business z’ubucurizi zitandukanye aho bakoranye byahafi nabandi bakire bavaga imihanda yose y’Isi byumwihariko abo muri Afurika y’uburengerazuba kuko ubufaransa bwari buhafite ijambo n’imbaraga.
Kuriyi ngingo y’ubushuti n’Ubucuruzi bwa bahungu ba Perezida HABYARIMANA na Perezida Mitterand ,inyandiko nyinshi ndetse n’abashakashatsi benshi bagaragaje ko aba basore bombi bakeshaga ubucuti bwabo ubwabase maze bakorana Business mu buryo bwihariye ,iyamenyekanye cyane yanagurutsweho ni yo gucuruza ibiyobyabwenge byahingwaga mu ishyamba rya Nyungwe.ikinyamakuru the Economist cyo mu Bwongereza cyabigarutseho mu kwezi kwa 12 kwa 1989 cyo cyagaragaje ko ubu bucuruzi bwibiyobyAbwenge Jean Pierre yabufatanyaga nabandi bahafi bo mu miryango y’ababayeyi byumwihariko abari bafite icyo bapfana na Nyina Agatha ndetse ngo n’abategetsi binzego zibanze ni ukuvuga ba Burugumesitiri ba za Komini nabo bakoraga ibishiboka byose bakarinda izo Business n’abazikora.
Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko U RWANDA rwari rwarahindutse igihugu gihingwamo urumojyi kandi rukajyanwa gucuruzwa mu mahanga mu buryo bwa Magendu ,maze amafaranga aruvuyemo akinjira mu mifuka y’umuryango wa Habyarimana ndetse n’AKAZU.
Jean Pierre HABAYRIMANA amaze kugaruka mu Rwanda kugirango agabanye kuba mu buzima bwiraha gusa nibwo yahawe Kuyobora hoteli ya se nshyanshya yari imaze kubakwa kwi Rebero,aho yarafatanyije na Nyina wabo wari murumuna wa Nyina Agatha KANZIGA HABYARIMANA.
Ndetse kandi yanahawe kuyobora akabyiniro kari gakomeye muri Kigali kitwa Kigali Nights wasangaga karimo abanyapolitiki n’abasirikare babanyamahanga byumwihariko ababiligi n’abafaransa ndetse na none wagasangagamo abacuruzi ,indaya zihenze nibindi bitandukanye.

#IntsinziTV #HabyarimanaJuvenal #AgatheKANZIGA

Комментарии

Информация по комментариям в разработке