BYARI IBYISHIMO MU GITARAMO CYA CECILE KAYIREBWA I KIGALI "PART1"

Описание к видео BYARI IBYISHIMO MU GITARAMO CYA CECILE KAYIREBWA I KIGALI "PART1"

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ni bwo igitaramo cyabereye muri Hotel Des Mille Collines cyari gitangiye. Kuri iyo saha nk'uko yabiteganyije, Cecile Kayirebwa yari ageze ku rubyiniro atangira kuririmba ahereye mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe byahise ndetse n’ubu zigikunzwe.
Igitaramo cya Cecile Kayirebwa cyiswe “Inganzo ya Kayirebwa”, kikaba cyakozwe mu byiciro bitatu, aho icyiciro cya mbere uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo ze 8 ajya kuruhuka, nyuma ye haza abandi bahanzi harimo n'abamufashaga kuririmba bamwikiriza na bo biyeretse abafana bumvikanisha ubuhanga bwabo. Iki gice kirangiye Cecile Kayirebwa yongera kugaruka mu ndirimbo ze nyinshi ashimisha abafana ari na ko aganira na bo.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке