Byari mu mirwano,ntibyambujije guhimba indirimbo Mag Mag yateye morale inkotanyi-Umuhanzi Nkurunziza

Описание к видео Byari mu mirwano,ntibyambujije guhimba indirimbo Mag Mag yateye morale inkotanyi-Umuhanzi Nkurunziza

Nkurunziza Pierre Damien ni umuhanzi akaba n’umunyarwanda wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko n’ubwo bitari byoroshye ngo yahimbye indirimbo Mag Mag yatumye abasirikare b’inkotanyi bagira morale yo kurwana urugamba.
Uyu Nkurunziza ni na we wahimbye indirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside.Muri izo ndirimbo iyamenyekanye cyane n’indirimbo ya Mag Mag,ndetse iyi ndirimbo benshi barayimwitirira.
Aganira na IGIRE TV Nkurunziza yavuze ko igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyaje mu 1994 ubwo yari mu ngabo 600 zari mu Rwanda,akavuga ko nubwo ngo yari mu rugamba yahimbye iyi ndirimbo ndetse akayigisha abasirikare bagenzi be,ibyatumye bagira morale bibafasha kurwanda urugamba bafite imbaraga.
Usibye abasirikare bafatanije guhagarika Jenoside Nkurunziza avuga ko hari n’abanndi banyarwanda, iyi ndirimbo yagiriye akamaro aho benshi bamutumira ngo ayibaririmbire by’umwihariko abari mu iterero ry’igihugu bigishwa indangaciro ziranga umunyarwanda zirimo no gukunda igihugu.Nkurunziza avuga kandi bamusaba kuganiriza abari muri aya matorero,kandi ko bifasha benshi.
Nkurunziza Pierre Damien wamaze 25 ari umusirikare ari mu kiruhuko cy’izabukuru.Ni umugabo w’imyaka 51 utuye mu karere ka Bugesera.
Nkurunziza agira inama abantu by’umwihariko urubyiko ko bakwiye gukorana imbaraga mu byo bakora byose kugira ngo biteze imbere, gusa akavuga ko icyambere ari ukugira ikinyabupfura kugira ngo ugere ku cyo wiyemeje.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке