Goma/Rubavu: Irebere uko umutekano wari wakajijwe ku butaka no mu mazi

Описание к видео Goma/Rubavu: Irebere uko umutekano wari wakajijwe ku butaka no mu mazi

Kugenderana kw’Abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ni kimwe mu bikorwa byaranze icyumweru gishize. Ku wa gatanu, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi wa DR Congo Felix Tshisekedi i Rubav, hanyuma bukeye, Perezida Kagame na we agirira uruzinduko rw'akazi i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kimwe mu bintu byaranze uruzinduko rw'abakuru b'ibihugu byombi, ni uburyo umutekano wari wakajijwe i Rubavu no hakurya i Goma. Muri iyi video, murasangamo ya mashusho yakoze benshi ku mutima, aho umusirikare w’u Rwanda n’uwa Congo bagaragaye basuhuzanya. Ni ikimenyetso cyashimishije abantu benshi nyuma y'imyaka itari mike Ingabo z'ibihugu byombi zirebana ay’ingwe.

Amashusho yatunganijwe na Richard Kwizera

Комментарии

Информация по комментариям в разработке