Rwanda Media Commission RMC, On Friday 06 November 2015

Описание к видео Rwanda Media Commission RMC, On Friday 06 November 2015

Urwego rw'abanyamakuru bigenzura Rwanda Media Commission rurishimira ko kuri uyu wa gatanu rwamuritse rukanataha kumugaragaro ibikoresho bizarufasha kuzuza inshingano zarwo zirimo gukurikirana umunsi ku wundi uburyo itangazamakuru cyane cyane irikoresha amajwi n'amashusho ryubahiriza inshingano zaryo mu bijyanye n'ibyo ritambutsa mu iyubahirizwa ry'amahame y’umwuga.

Ni ibikoresho rero uru rwego rwakiriye kunkunga y’abafatanyabikorwa bitwa pano grand lac, bikaba ari ibikoresho bifite agarico ka miliyoni zisaga 18 zámafaranga yú Rwanda.

Ni ibikoresho bishobora kubafasha gufata kandi bakabika amakuru níbiganiro binyura kuma Televiziyo ane náma radio umunani, bigafatwa bikabikwa mu gihe cyámezi atandatu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rw'abanyamakuru rwigenzura Cleophas BARORE arasobanura icyo bije kubafasha.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке