Ishapule y`ububabare burindwi bwa Bikira Maria

Описание к видео Ishapule y`ububabare burindwi bwa Bikira Maria

ISENGESHO RY'INTANGIRIRO:
Mana yanjye, ngutuye iyi shapule y'ububabare kubera ikuzo ryawe ritagatifu, ngo nubahe Umubyeyi wawe Mutagatifu, mu kuzirikana no gusangira nawe ububabare bwe. Ndakwinginze, umpe kwicuza ibyaha nakoze, umfashe kwitonda no kwicisha bugufi ngomba, ngo nshobore kuronka indulugensiya zose ziyirimo.
️Umubabaro wa mbere:
UMUSAZA SIMEONI AHANURIRA BIKIRA MARIYA IBIZABABAZA UMUTIMA WE
Umubabaro wa kabiri:
YEZU BAMUHUNGISHIRIZA MU MISIRI.
Umubabaro wa gatatu:
IBYABABAJE UMUTIMA WA MARIYA IGIHE YEZU AZIMIYE
Umubabaro wa kane:
BIKIRA MARIYA AHURA NA YEZU AHETSE UMUSARABA
Umubabaro wa gatanu:
BIKIRA MARIYA AHAGAZE MUNSI Y’UMUSARABA WA YEZU.
Umubabaro wa gatandatu:
BIKIRA MARIYA YAKIRA UMURAMBO WA YEZU MU MABOKO YE
Umubabaro️ wa karindwi:
BIKIRA MARIYA ASHYIRA UMURAMBO WA YEZU MU MVA.

ISENESHO RISOZA:
Mwamikazi w’abahowe Imana, Roho yawe yashengukiye mu nyanja y’ububabare, ndakwinginze kubera amarira wasutse muri icyo gihe cy’amayoberane, undonkere hamwe n’abanyabyaha bose, ukwicuza gushyitse. Amina

MUTIMA WA MARIYA WABABAYE KANDI UTASAMANYWE ICYAHA, UDUSABIRE TWE ABAGUHUNGIRAHO (X3).

Комментарии

Информация по комментариям в разработке