MORNING WORSHIP WITH PAPI CLEVER & DORCAS : EP17 _Amakur y'umurwa _Ubugingo bwacu

Описание к видео MORNING WORSHIP WITH PAPI CLEVER & DORCAS : EP17 _Amakur y'umurwa _Ubugingo bwacu

#PAPI_CLEVER
#81_30_MU_GAKIZA
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO

Murakoze kudukurikira Imana ikomeze kubaha umugisha
ushaka kutugira inama, kudutera inkunga cg inyunganizi mu murimo dukora watubugisha kuri +250782494349
niba utarakora subscribe wayikora uraba uduteye nkunga ikomeye
murakoze cyane.

81: Nkunda kumv' amakuru y'umurwa
indirimbo z'agakiza

1Nkunda kumv' amakuru y'umurwa
Uri kur' ahateger' ibyago,
Kand' umucyo n'Umwana w'intama
Umuns' umwe nzawinjiramo.
Haleluya, ni ko mvuz' impundu!
Haleluya, nzinjira mu murwa!
Haleluya, ndi hafi kujyamo.
Umuns'umwe nzawinjiramo.

2Nta marir' aba mur' uwo murwa,
Nta muruh' ubayo n'intambara.
Nta n'indwar'ishobora kubayo.
Umuns' umwe nzawinjiramo.
Haleluya, nuzuy' ibyishimo,
Haleluya,nzinjira mu murwa.
Haleluya, ndi hafi kujyayo.
Umuns' umwe nzawinjiramo.

3Abazajya mur' icyo gihugu
Baza ba bambay' imyenda yera.
Babikiw' ikamba ry'izahabu.
Umuns' umwe nzakigeramo.
Haleluya, nta gushidikanya.
Mw ijuru hariy'umunezero.
Nta bw' umubabar' uba mw ijuru.
Niringiye kuzinjiramo.


30: Ubugingo bwacu ni bugufi cyane
Indirimbo z'Agakiza


1Ubugingo bwacu ni bugufi cyane,
Twabugeranya n'ubwato mu mazi.
Tunyura mu nyanja irimw amakuba,
Arik'Umukiza ni w' utuyobora.

Ref:Ubwo tuyoborwa n'Umukiza wacu,
Dufit' amahoro mur' urwo rugendo.
Kand'azatugeza mw ijur' amahoro,
Nta bwo tuzongera kwibuk' urugendo.

2Tunyura mu mbeho mu muyaga mwinshi,
Ijambo ry'Imana rituber' umucyo.
Ubwoba n'amakuba mur' ubwo bwato
Bizibagirana mw ijuru kwa Yesu.

3Nubw' uwo muyaga ufit' imbaraga,
Natwe twegereye ku nkombe y'uruzi.
Nta muyag' uhari, nta murab' uhari.
N'ukuri tuzasohora mu mahoro.

4Ubwo tuzagera kwa Data mw ijuru,
Rwose tuzashimir' Umukiza Yesu.
Nta yandi makuba tuzagir' ukundi,
Tubanye na Yesu mu bwami mw ijuru.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке