Ibyo utabonye ku munsi wo guherekeza Padiri Bernard MUHAWENIMANA

Описание к видео Ibyo utabonye ku munsi wo guherekeza Padiri Bernard MUHAWENIMANA

#PadiriBernardMUHAWENIMANA #RequiescatInPace

Padiri Bernard MUHAWENIMANA, yavutse tariki ya 14 Kamena 1980 muri Paruwasi ya Muhondo. Mu karere ka Gakenke, mu ntara y’Amajyaruguru. Ababyeyi be ni Charles HABIYAKARE na Eugénie NYIRANDAGIJIMANA. Yaherewe isakramentu rya Batisimu muri Paruwasi RWANKUBA mu mwaka w’i 1980. Yahawe isakramentu ry’Ugukomezwa mu mwaka w’i 1993, muri paruwasi ya Rwankuba.

Amashuri abanza yayize i Muhondo kuva mu mwaka w’i 1987 kugeza mu mwaka w’i1993. Amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto ya Mutagatifu Visenti i Ndera, kuva mu mwaka w’i 1993 kugera mu mwaka w’i 2000. Yize iseminari nkuru kuva mu mwaka w’i 2000 kugeza mu mwaka w’i 2008 :

2000-2001 : Iseminari Nkuru ya Rutongo
2001-2003 : Iseminari Nkuru ya Kabgayi (Filozofiya)
2003-2008 : Iseminari Nkuru ya Nyakibanda(Tewolojiya)

Padiri Bernard MUHAWENIMANA yahawe ubupadiri tariki ya 15 Kanama 2008. Amaze guhabwa ubupadiri yoherejwe gukorera ubutumwa muri paruwasi ya Kicukiro kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2011 (Vicaire).

Kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2013 yahawe ubutumwa muri paruwasi ya Rwankuba (Vicaire). Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2014, yahawe ubutumwa muri Paruwasi ya Rilima (Vicaire). Mu mwaka wa 2014 yahawe ubutumwa mu ishuri rya Saint André-Nyamirambo. Mu mwaka wa 2015 yagiye mu butumwa mu gihugu cya Madagascar.

Kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu mwaka wa 2020 yahawe ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamata. Ubu akaba yari yarahawe ubutumwa muri paruwasi ya Ndera kugirango abashe kwivuza kuva tariki ya 10 Kanama 2021. Padiri Bernard MUHAWENIMANA yitabye Imana ku wa kane tariki ya 9 Nzeri 2021 ku myaka 41 y’amavuko.
Padiri Bernard MUHAWENIMANA umupadiri bwite w’Arkidiyosezi ya Kigali

Nyagasani yeguriye ubuzima bwe amwakire mube.

Комментарии

Информация по комментариям в разработке