Mbega Urukundo rw'Imana yacu │Chorale de Kigali │Concert 2020

Описание к видео Mbega Urukundo rw'Imana yacu │Chorale de Kigali │Concert 2020

Iyi ndirimbo "Mbega urukundo rw'Imana yacu" iri mu gitabo cyo gushimisha Imana, ikaba ari indirimbo ya 149. Yaririmbwe na Chorale de Kigali mu gitaramo yakoze ku itariki ya 24/12/2020 muri Kigali Arena.

Uwafashe amajwi akanayatunganya : Parfait ISHUNGURE

LYRICS:
1.Mbega urukundo rw’Imana yacu
Nta warondora uko rungana
Rusumba ukwezi rusumba izuba
Kandi ikuzimu rugerayo
rwatumye Yesu aza mu isi yacu
Ngo indushyi aturuhure,
Na cya kirara cy’inzererezi
Rwatumye se acyakira.

Ref:
Mbese urukundo rw’Imana yacu
Rwagereranywa n’iki ?
Mu ijuru n’isi baruririmbe
Kugeza iteka ryose.

2.Ingoma zose zo mu isi yacu
Zijya zihita zishiraho
Abanga Imana ntibayisenge
Bazapfa bose be kwibukwa
Nyamara urwo rukundo rw’Imana
Rutagira akagero
Urwo idukunda twe abari mu isi
Nirwo rutazashira.

3.Inyanja zose zaba nka wino
Ijuru rikaba impapuro
Ibyatsi na byo bakabigira
Byose uducumu tw’abanditsi
Ab’isi bose bakandikaho
Iby’urukundo rwayo
Ntibabimara ntibyakwirwaho
Hakama inyanja ari yo.

4.Kandi uko ikunda umwana wayo
Jye niko inkunda ntakwiriye
Nari umugome nuko impa Yesu
Ngo ambambirwe ku musaraba
Mubo yacunguje ayo maraso
Nzi yuko nanjye ndimo
Nzajya ndirimba urwo rukundo
Ndukwize mu isi yose

Mukeneye amakuru arambuye kuri Chorale de Kigali mwasura urubuga rwacu : https://choraledekigali.rw

Комментарии

Информация по комментариям в разработке